Yiciwe ababyeyi mu maso ye, arara mu giti yihisha Interahamwe- Ubuhamya bwa Dr Mbarushimana uyobora REB -

webrwanda
0

Nk’ahandi hose mu gihugu mu 1994 hagati ya Mata na Nyakanga, Abatutsi barimo kwicwa bazira uko bavutse, muri Perefegitura ya Gisenyi n’aho ni ko byari bimeze kuko bahigwaga bukware.

Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko icyo gihe bari umuryango udafite icyo ukennye dore ko se umubyara yari umwarimu ariko akaba n’umucuruzi uzi kwiyitaho.

Mu gihe cya Jenoside Dr Mbarushimana n’umuryango we baje guhigwa, bahereye kuri se bamwica kandi icyo gihe yabirebeshaga amaso ye. Baje kujya kwihisha n’uko nyina wari ufite n’umwana ukiri muto ahungira muri yorodani ku rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi dore ko ari naho basengeraga.

Igiteye agahinda kuri bamwe mu bakozi b’Imana bijanditse muri Jenoside ni uko uwari Pasiteri we ari we watungiye agatoki interahamwe aho yihishe.

Dr Mbarushimana yakomeje ati “Ng’uwo aho yihishe nimumwice n’ubundi Abatutsi Imana yamaze kubatanga.”

Uko nyina na se bishwe yarabirebaga ibintu byatumye agira kwiheba gukomeye gusa kuko yasaga nk’aho ari mukuru yagerageje kwihisha mu giti, yakibayemo iminsi itatu akivanwamo n’inzara kuko yumvaga agiye kunogoka.

Ati “Naraye mu giti iminsi itatu, nari mfite umukandara munini nari narahawe na data ni wo nizirikaga kugira ngo ntaza kugwa n’ijoro. Maze iminsi itatu nagiye nsa n’uwiyahura kuko numvaga n’ubundi inzara igiye kunyica. Icyo gihe nahungiye ku muryango w’inshuti twari twarahuye rimwe turi gukina umupira ariko nsangayo na mukuru wanjye baraduhisha.”

Abahigaga Dr Mbarushimana n’umuryango we ntibatuje kuko bageze naho bihishe ariko uwo muryango uratsemba uvuga ko nta bahageze kandi ko ataribo bahisha abari guhigwa kandi bazi ko byaba ari ikibazo gikomeye.

Ati “Uwo muryango waturyamyeho mu buryo bukomeye kuko twari turi mu nzu twihishe mu gisenge ariko twarabyumvaga kuko cyari igitero cy’abantu benshi bari gukubita imihoro hasi. Buriya n’ubwo hari abakoze Jenoside hari n’abandi bakoze ibikorwa by’ubutwari bagahisha abantu kandi babizi ko na bo bashobora kubigwamo.”

Uwo munsi Imana yakinze akaboko igitero nticyinjira mu nzu ahari kiba cyarabatahuye n’abo bakicwa.

Ku mugoroba uwo muryango wabonye ko babatahuye bigira inama yo kubafasha bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dore ko baturanye n’Umujyi wa Goma.

Urugendo rwo kwerekeza muri congo rwagenze neza nubwo ntawe bari basanze mu gihugu cy’amahanga.

Bashaririwe n’ubuzima muri icyo gihugu kuko ntacyo gukora bari bafite mbese babayeho mu buzima bugoye cyane gusa kuko Imana yari itarabakuraho amaboko bagarutse ari bazima.

-  Ubuzima bw’ubupfubyi bwamwigishije kwishakamo ibisubizo

Ubwo bagarukaga mu gihugu nyuma y’uko Inkotanyi zihagaritse Jenoside bagowe n’ubuzima gusa yaje kugira amahirwe akomeza kwiga ku nkunga y’Ikigega cya Leta gifasha abacitse ku Icumu batishoboye (FARG).

Asoje amashuri yisumbuye nta kazi arabona ni bwo yatangiye gushakisha icyo yakora aza kubona ako kurara izamu kandi ntiyagasuzuguye.

Ati “Njyewe nabayeho umuzamu kandi byaramfashije cyane kuko nakoraga nijoro, ibi nibyo njya mbwira abanyeshuri iyo ndi kubigisha, nta mpamvu n’imwe yo kugaya icyo ugiye gukora. Aho nahavuye ngiye gukomeza amashuri muri Kaminuza ariko nkomeza kwigira kuko natwaraga imodoka ya Kaminuza.”

Muri uru rugamba rwo kwiyubaka asanga abarokotse bakwiye kubyaza ishavu bagize imbaraga zo gukora cyane no kwishakamo ibisubizo.

Ati “No muri ibi bihe twibuka hari ukwigira, icyizere kirahari kuko na Leta iradushyigikiye nta guheranwa n’agahinda. Umuntu ku giti cye akwiye kugira icyo yifuza kugeraho mu gihe kirambye. Birakwiye ko umuntu agira igenamigambi rirambye nko kuvuga ngo mu myaka itanu nzaba maze kugera aha ngaha, kuko byaramfashishe.”

Dr Mbarushimana Nelson w’imyaka 45 asaba Abanyarwanda bose kudaheranwa n’agahinda n’ubwigunge ahubwo bagaharanira icyabateza imbere kuko ari cyo gifite agaciro.

Dr Mbarushimana yavuze ko yiciwe ababyeyi abireba, akanarara mu giti iminsi itatu yihishe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)