Muri iyi nkuru twabakusanyirije byinshi mu bintu bishobora gutera ibura ry' imihango nyamara umukobwa cyangwa umugore yari agejeje itariki agomba kugira mu mihango
Guhangayika
Guhangayika biterwa n' impamvu nyinshi zitandukanye muri ubu buzima. Ibi rero abashakashatsi mu by' ubuzima bagaragaje ko iyo umukobwa cyangwa umugore ahangayitse cyane bishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bwe harimo no kuba yabura imihango nyamara yari ageze ku gihe cyo kuyijyamo.
Gutwita cyangwa kwonsa
Iyo umugore atwite ntabwo nyababyeyi ye ishobora kongera kwitegura kwakira urusoro rwavamo undi mwana, bityo nta mihango ishobora kuza. Ibi bikaba bisobanuye ko mu mezi 9 yose umugore aba atwite adashobora kujya mu mihango.
Iyo umugore kandi amaze kubyara ashobora kurenza amezi abiri atajya mu mihango ikindi kandi ni uko iyo umubyeyi yonsa bwo ashobora kugeza ku mezi 4 cyangwa atanu kujyana hejuru atajya mu mihango.
Kunanuka cyane ku buryo bukabije
Ikindi kandi ngo byagaragaye ko kunanuka cyane bishobora gutuma umukobwa cyangwa umugore atajya mu mihango kandi igihe cye cyo kuyijyamo kigeze. Ahanini ibi bikaba bifitanye isano no kugira imihangayiko myinshi kuko kenshi na kenshi abantu bafite imihangayiko myinshi bishobora kubagiraho ingaruka zitandukanye harimo no gutakaza ibiro
Kwiyongera ibiro cyangwa se umubyibuho ukabije
Kwiyongera kw' ibiro cyangwa se kugira umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu bishobora gutuma wowe mukobwa cyangwa mugore ushobora kubura imihango.
Gukora imyitozo ngororamubiri ku kigero cyo hejuru
Abashakashatsi bwagaragaje ko abakobwa cyangwa abagore bakunda gukora imyitozo ngororamubiri myinshi cyangwa se iri ku kigero cyo hejuru bishobora gutuma habaho guhagarara kw' imihango cyangwa ikaba yatinda kuza.
Kunywa cyangwa se gusiba kunywa imiti iringaniza imbyaro
Buryo imiti ifasha abantu kuringaniza urubyaro iba irimo progesterone ituma nyababyeyi ititegura kwakira urusoro, ibi rero bishobora kuba impamvu mu gihe wafashe imiti rimo progesterone nyinshi cyakora ngo ntawe bikwiye gutera ubwoba kuko iyo uhagaritse iyo miti wongera kujya mu mihango uko bisanzwe nta kibazo.
Igihe kandi habayeho guhagarika gufata iyi miti cyangwa kuyifata mu buryo budakwiye, bunyuranyije n' amabwiriza y' abaganga ngo bishobora guhagarika imihango mu gihe gito, aha ufite iki kibazo akaba aba agomba guhita yitabaza abaganga bakamugira inama.
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-mpamvu-zikomeye-zishobora-gutuma-umukobwa-umugore-abura-imihango/