Ibi bitangajwe nyuma yaho mu mpera z’icyumweru dushoje mu nkambi ya Mahama batangiye kwakira izi mpunzi ari nako izahabarizwaga zisaga ibihumbi 23 z’Abarundi zamaze kuyivamo zigataha.
Umukozi ushinzwe Itumanaho muri iyi Minisiteri, Twishime Jean Claude, yabwiye IGIHE ko impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Mahama guturana n’impunzi z’Abarundi ngo kuko aho zari zituye byagaragaye ko ari mu manegeka.
Yagize ati “Ubushakashatsi ku mibereho y’impunzi no kubungabunga ibidukikije bwagaragaje ko hari impunzi ziri mu manegeka ashobora kuziteza ibibazo zikaba zigomba kuhava kugira ngo zidahura n’ibyo bibazo. Mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwazo mu kaga no kurengera ibidukikije, abari mu manegeka barimurwa haba Gihembe no mu zindi nkambi.”
Twishime yavuze ko kuri ubu imiryango 833 igizwe n’abantu 3.728 mu nkambi ya Kigeme n’imiryango 244 igizwe n’abantu 1049 mu nkambi ya Gihembe ariyo miryango imaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama izanakomeza kwimurirwamo indi miryango bizagaragara ko iri mu manegeka.
Twishime yavuze ko uretse imiryango ibarizwa mu nkambi izimurwa n’abandi banyarwanda batuye hirya no hino mu gihugu ahantu bigaragara ko ari mu manegeka bakwiriye kumva ko bakwiriye kwimuka mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora kubageraho.
Ati “Turasaba abari mu manegeka ahariho hose kubyumva kuko bigamije kurengera ubuzima bwabo. Iki gikorwa cyo kwimuka mu manegeka ahashyira ubuzima mu kaga kireba buri wese, no ku bandi baturage mu gihugu birakorwa.”
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zirenga ibihumbi 130 ziganjemo izaturutse mu gihugu cy’u Burundi, izaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izaturutse mu gihugu cya Libya.