Abafaransa barifuza gushora mu mushinga w’utumodoka tugendera ku migozi mu Rwanda -

webrwanda
0

U Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali, ni agace kagizwe n’imisozi myinshi, ku buryo n’ubwo kubakamo imihanda ya kaburimbo bishoboka, bitoroha iyo bigeze mu kubaka imihanda ya gari ya moshi kuko byasaba gusatura imisozi, mu gihe kwagura imihanda isanzwe nabyo bitoroshye kuko imyinshi yubakiweho ku mpande zayo.

N’ubwo bimeze gutya ariko, uko abatuye Umujyi wa Kigali biyongera, ndetse n’umutungo wabo ukazamuka bityo bagakenera gutunga imodoka, birumvikana ko ikibazo cy’umubyigano wazo kizarushaho kuba ingorabahizi mu myaka iri imbere, ibishobora kugira ingaruka mbi ku buzima rusange bw’uyu murwa n’abawutuyemo.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Umujyi wa Kigali, ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, n’abandi bafatanyabikorwa, batangiye gushaka uburyo bwo koroshya ingendo muri uyu Mujyi binyuze gushyiraho utumodoka tugendera ku migozi, dushobora kuvana abantu mu gice kimwe tukaberekeza mu kindi.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagiriye mu Rwanda, yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye ibigo 15 by’ubucuruzi bifite inkomoko mu Bufaransa, birimo n’ikigo cya Poma, kiri mu bya mbere ku Isi mu gukora utumodoka dutwarwa n’imigozi ndetse no kuzirika imigozi ku misozi ku buryo iyo nzira yo mu kirere ishoboka.

Aba bashoramari kuri uyu wa Kane bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, byagarutse ku gusuzuma uburyo bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, byitezwe ko uzaba warangiye bitarenze umwaka wa 2025.

Itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ryavuze ko “Minisitiri Claver Gatete yakiriye itsinda ry’abashoramari b’Abafaransa bagaragaje inyota yo gushora mu mushinga w’utumodoka tugendera ku migozi mu rwego rwo koroshya ingendo [mu Mujyi wa Kigali].”

Iri tangazo ryavuze ko ibiganiro ku mpande zombi byagarutse ku “Ikorwa, isanwa ndetse n’igenzurwa ry’ibikorwaremezo by’utumodoka tugendera ku migozi.”

Utu tumodoka tugize umugambi mugari w’Umujyi wa Kigali uzwi nka ‘Generation II’, uzahindura isura y’ingendo mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ingendo rusange, binyuze mu kwinjiza ikoranabuhanga mu rwego rw’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ku buryo nk’umugenzi uri ku cyapa ategereje imodoka, ashobora kumenya igihe imugereraho, imyanya iza ifite, amasaha iri bumare mu rugendo n’ibindi nk’ibyo.

Utumodoka dutwara abantu ku migozi ni umushinga uri kwaguka ku rwego rw’Isi, kuko uru rwego rwari rufite agaciro ka miliyari zirenga 4$ mu mwaka wa 2020, ariko rukazaba rufite agaciro ka miliyari zirenga 7$ mu mwaka wa 2026.

Uretse gufasha abanyamujyi koroherwa no gukora ingendo, byitezwe ko utu tumodoka tuzafasha mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo, kuko tuzarema ubundi bwoko bw’ubukerarugendo butari bumenyerewe mu Rwanda, buzajya bwereka abantu ubwiza bw’imisozi n’ibibaya by’u Rwanda bari mu kirere. Ubu bwoko bw’ubukerarugendo buteye imbere cyane mu bihugu nk’u Busuwisi na Singapore.

Iyi nama yahuje abashoramari bo mu Bufaransa ndetse na Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Claver Gatete
Iri tsinda ry'abashoramari ryari riturutse mu Bufaransa
Umushinga w'utumodoka tugendera ku migozi waganiriweho
Byitezwe ko utumodoka tugendera ku migozi tuzaba twatangiye kugenda muri Kigali muri 2025



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)