Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mugezi ufite amateka y’uko wajugumywemo Abatutsi bishwe abandi bajugunywamo ari bazima. Bamwe mu bafite ababo bajugunywe muri uwo mugezi baganiriye na IGIHE, basanga hakwiriye kujya urwibutso rugaragaza amateka y’ibyahabereye.
Nsabimana Joseph avuga mu gihe cya Jenoside, interahamwe zafashe Abatutsi zirababoha, zibajyana ku nkombe y’umugezi maze zirabatemagura zibajugunyamo.
Yagize ati “Ahantu babajugunye ni mu isumo ry’Umugezi wa Rusizi, abavuye iwacu bari muri abo ni Abatutsi 20, hari n’abandi bavanywe i Nyamagana. Abantu bose babamanuraga bababoshye bakabatemagura, bakabajugunya bamwe batarapfa, ari bazima.”
Yakomeje agira ati “Mu myaka iri mbere abantu ntibazajya bamenya icyahabereye, urumva hashyizwe urwibutso hakajyaho amazina ya bamwe byafasha kubera ko ni ahantu babajugunye, abantu bakajya bamenya ko hano bahajugunye abantu.”
Akimana Joseph warokokeye mu Murenge wa Nyakarenzo, avuga ko afite abavandimwe n’abandi bo mu muryango we biciwe ku nkombe z’uwo mugezi, agasaba ko hashyirwa urwibutso kugira ngo amateka yahabereye abakiri bato bayamenye.
Ati “Hari aho bari bihishe babakurayo barabakubita, bababoha amaboko, babajyana ku cyambu cya Nyungu ku Mugezi wa Rusizi babajugunyamo. Bahashyize ‘monument’ (ikimenyetso cy’urwibutso), byaba ari ukugaragaza amateka y’abahaguye bigatuma abana bamenya ayo mateka, bikunganira ubuhamya buvuzwe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko buri guteganya gushyira ahantu hose urwibutso (monuments) ahantu hose hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yagize ati “Turabiteganya kuzashyira za ‘monuments’ ahantu hatandukanye hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turacyari mu igenamigambi, ariko byashyizwe mu bikorwa by’ingenzi.”
Umugezi wa Rusizi usohoka mu Kiyaga cya Kivu, ugahuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba ukora ku mirenge itandatu y’Akarere ka Rusizi.