Ni uruzinduko aba bayobozi bagiriye muri aka gace gakoreramo inganda kuri uyu wa Kane tariki 6 Gicurasi 2021, muri gahunda ijyanye no kwizihiza Icyumweru cyahariwe Umurimo, hanarebwa uko inganda zabashije kubungabunga abakozi bazo mu bihe bidasanzwe byo guhangana na Covid-19.
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda igaragaza ko muri iki cyanya habarizwa inganda 146 zitanga akazi ku bantu bagera ku bihumbi 10 bari mu byiciro byose, baba abakuze ndetse n'abakiri urubyiruko, abagabo ndetse n'abagore.
Inganda zubatse muri iki cyanya zikora ibijyanye n'ibyo kurya no kunywa, izitunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, izindi zigakora ibikoresho by'ubwubatsi, hari izikora ibindi bikoresho bitandukanye birimo imyenda, iby'ikoranabuhanga ndetse n'inzu zo kubikamo ibikoresho.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yavuze ko intego leta ifite ari ugukomeza kubaka ibyanya by'inganda hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze guhangwa imirimo by'umwihariko muri ibi bihe byo guhangana n'ingaruka zasizwe na Covid-19.
Ati 'No mu bindi byanya dufite tugenda dukurikirana kugira ngo tumenye ngo ni umubare ungana gute w'imirimo ziri guhanga, bikaba byatuma abantu babasha kubona amafaranga atuma bagira imibereho.'
Yakomeje avuga ko n'ubwo hari inganda zagiye zigabanya abakozi kubera icyorezo cya Covid-19, hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu gifasha abafite inganda kugira ngo babashe kongera gukora neza bityo batange imirimo.
Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yashimye by'umwihariko inganda zabashije kubungabunga umurimo n'abakozi bazo mu bihe bya Covid-19, azishishikariza gukomeza kugira uruhare mu ihangwa ry'umurimo no kuwunoza nk'inzira yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere rirambye.
Ati 'Mu nganda twasuye twabonye bubahiriza amabwiriza y'ubuzima n'umutekano w'abakozi, twabonye babaha ikiruhuko gitaganywa n'itegeko n'ibindi. Icyo twabasabye ni uko bakomeza gukora neza bahanga imirimo mishya ndetse n'aho bagiye bagabanya abakozi bakaba bareba uko bagarurwa mu mirimo.'
Umuyobozi w'Uruganda rwa ADMA International Ltd rukora ibijyanye na za biscuits , Mazen A Dakik yavuze ko muri ibi bihe bya Covid-19, bagiye bakora ibishoboka byose bakubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi ariko nta mukozi watakaje akazi.
Ati 'N'ubundi twebwe ibyo dukora ni ibiribwa, ntabwo twigeze dufunga imiryango ariko twakoraga twubahirije amabwiriza aho bamwe bakoraga uyu munsi abandi ejo gutyo gutyo ariko turabona imibare y'abandura Coronavirus igenda igabanyuka ku buryo twizeye ko mu bihe biri imbere twakwagura tugatanga akazi ku bandi bakozi.'
Mazen A Dakik yavuze ko n'ubwo habayeho kutinjiza amafaranga menshi nk'ayo bari basanzwe binjiza mbere y'uko iki cyorezo kiza ariko ngo bashima ubuyobozi bw'igihugu bwemeye ko inganda zikora ibiribwa zikomeza gukora no mu bihe bikomeye.
Buri mwaka, tariki ya 01 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n'isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: 'Duteze imbere umurimo, isoko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere'.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'umurimo, hateganyijwe Icyumweru cy'Umurimo cyatangiye tariki ya 01 Gicurasi 2021 kikazasozwa tariki ya 7 Gicurasi 2021.
Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, nta munsi mukuru wabaye ku rwego rw'Igihugu nk'uko byari bisanzwe. Hateguwe ibiganiro byibanze ku gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo guteza imbere umurimo.
Ibi biganiro kandi byashishikarizaga abantu gushyira imbaraga mu gusigasira imirimo no kuyibyaza umusaruro; ndetse no gushyigikira imishyikirano hagati y'abakozi n'abakoresha hagamijwe kongera umusaruro; no kwimakaza umuco wo kuzigama.