Uyu muti usukura intoki watanzwe na Mount Kenya University ni uwo iyi kaminuza yabashije kwikorera binyuze mu bushakashatsi yakoze.
Umuhango wo gushyikiriza abaforomo n’ababyaza uyu muti wabaye kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, witabirwa n’ubuyobozi bwa Mount Kenya University ndetse n’abayobozi b’uru rugaga.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Innocent Kagabo, yashimiye Mount Kenya University yabageneye uyu muti, avuga ko uzafasha abanyamuryango babo gukomeza kwirinda COVID-19.
Ati "Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rurashimira ubuyobozi bwa kaminuza ku bw’iyi nkunga izafasha abakozi bacu n’abatugenderera gukomeza kugira isuku, ari nako bahagarika ikwirakwira ry’icyorezo. Twiteguye gushimangira ubufatanye bwacu mu bijyanye n’umwuga w’ubuforomo n’urugamba rwo kurwanya COVID-19."
Umuyobozi Wungirije wa Mount Kenya University, Dr. John Nyirigira, yavuze ko iyi nkunga batanze iri mu murongo w’umukoro bihaye wo gufatanya n’igihugu mu rugamba rwo kurwanya COVID-19 hagamijwe ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda.
Ati "Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku buzima n’imibereho by’abaturage hirya no hino ku Isi kandi abaganga n’ababyaza bakomeje kuba ku ruhembe rw’urugamba rwo guhashya iki cyorezo cyica. Bumwe mu buryo bwiza bwo guhashya COVID-19 ni ugukaraba intoki mu buryo buhoraho no gukoresha umuti usukura intoki. Iyo niyo mpamvu twakoze uyu muti mu kurinda abaturage bacu."
Mount Kenya University yakoze uyu muti ibinyujije muri gahunda yayo yo gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bushobora gufasha umuryango mugari batuyemo. Kugeza ubu uyu muti usukura intoki wemewe n’Ikigo Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda.