Abaganga ba King Faisal bahaye ubuvuzi bwisumbuye abarokotse Jenoside batishoboye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yakozwe ku bufatanye n'Umuryango AVEGA Agahozo uharanira inyungu z'abapfazi, ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ndetse n'Intara y'Uburengerazuba.

Ni igikorwa cyamaze iminsi itatu kuva tariki 29 Mata kugeza iya Mbere Gicurasi, aho aba baganga b'inzobere bavuye mu bitaro basanzwe bakoreramo bakajya i Rwamagana kuvura abarwayi barenga 600 bari bafite uburwayi bukomeye.

Umwe mu barwayi baganiriye na IGIHE akaba n'umugenerwabikorwa wa AVEGA, Gashayija Charles, ufite imyaka 66 wari ufite ikibyimba amaranye igihe kinini yavuze ko yishimiye cyane ubuvuzi yahawe.

Ati 'Nari mfite uburwayi maranye imyaka igera kuri 30. Naje nje kwisuzumisha ku bitaro bya Rwamagana, bambwira ko hari abaganga bari buze baturutse ku bitaro bya Faisal, none ubu barambaze ndumva meze neza, ndumva nza gukira […] Nari nziko ko rwose ntazavurwa ngo nkire, ariko ubu mfite icyizere.'

Inzobere mu kuvura indwara z'abana wari uhagarariye Umuyobozi wa King Faisal, Dr Ngambe Tharcisse, yavuze ko ibi bitaro byafashe umwanzuro wo gusanga abarwayi aho bari, kubera ko abenshi bajya kuhagera bigoranye, banyuze mu bitaro byinshi, rimwe na rimwe bakahagera barembye cyane cyangwa uburwayi bwarakomeye.

Avuga impamvu bakoze iki gikorwa mu gihe cyo kwibuka yagize ati 'Mu gihe cyo kwibuka mbere ya Covid-19 twajyaga dusura inzibutso, tugasura abacitse ku icumu ariko ubu kubera ko Kwibuka bitakiri nka mbere kubera Coronavirus […] twaravuze tuti rero kwibuka kwiza ni ukugenda tukongerera icyizere cy'ubuzima abatishoboye, tubasanga aho bari, tubasuzuma tunabavurira aho bari.'

Ukuriye abaganga bibumbiye mu muryango w'abaganga b'abakorerabushake, MVO, Dr Byiringiro Jean Paul, akaba inzobere mu kuvura indwara z'abagore n'abakobwa muri King Faisal, yavuze ko gusanga abaturage aho bari bakababaha ubuvuzi bwisumbuye ari igikorwa uyu muryango wiyemeje, ndetse ubu ari inshuro ya kabiri nyuma yo guha ubuvuzi abo mu bitaro bya Nyamata.

Yakomeje agira ati 'Iki ni igikorwa gikomeza uyu muryango ukora, tuzajya no mu bindi bice by'igihugu, uko abanyamuryango bazagenda biyongera tuzageraho tujye twigabanya no mu matsinda, bamwe bajye mu gace kamwe abandi bajye mu kandi kugira ngo abanyarwanda bose babashe kugera kuri bwa buvuzi bwisumbuye.'

Uwari uhagarariye AVEGA akaba yungirije umuyobozi mukuru wayo, Mujawayezu Saveline, yavuze ko yishimiye cyane ubu buvuzi aba baganga bahaye abanyamuryango ba AVEGA.

Ati 'Aba baganga bahamaze iminsi itatu bita ku bibazo by'abanyamuryango n'abacitse ku icumu muri rusange […] mu minsi itatu twamaramye, abapfakazi bacu, abacitse ku icumu benshi bagiye banezerewe bishimye.'

Iki gikorwa cy'indashyikirwa abaganga ba King Faisal n'abibumbiye mu muryango MVO bakoze cyishimiwe na benshi harimo abavuwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye baharanira inyungu z'abaturage.

Ni igikorwa cyashojwe no kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hashyirwa indabo ku mva zishyinguyemo imibiri yabo ku rwibutso rwa Rwamagana.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kinga Faisal , Prof. Miliard Derbew, ari kumwe n'abandi baganga bavura umurwayi mu bitaro bya Rwamagana
Mujawamariya Saverine wari uhagararariye Umuyobozi Mukuru wa AVEGA yavuze ko bishimiye iki gikorwa bakorewe
Ni igikorwa cyasojwe no kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso bya Rwamagana
Abaganga n'abanyamuryango ba AVEGA bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abaganga bibumbiye mu muryango udaharanira inyungu MVO biyemeje gutanga ubuvuzi bwisumbuye hirya no hino mu Rwanda
Abanyamuryango ba AVEGA bari mu bahawe ubuvuzi bwisumbuye
Abarenga 600 nibo bavuwe n'abaganga ba King Faisal n'abibumbiye mu muryango MVO mu minsi itatu gusa
Abavuriwe mu bitaro bya Rwamagana bari bavuye mu turere turindwi tugize Intara y'Uburasirazuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaganga-ba-king-faisal-bahaye-ubuvuzi-bwisumbuye-abarokotse-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)