Abagize Morgan Heritage bamaze imyaka itatu bashaka kuba abanyarwanda -

webrwanda
0

Aba basore banditse kuri Twitter bavuga ko bashaka kuba abanyarwanda, aho bagize bati “Rwanda muraho? Mureke tube abanyarwanda.” Barangije bamenyesha Lee Ndayisaba usanzwe ari inshuti yabo ndetse wanabazanye mu Rwanda mu gitaramo mu 2017.

Ndayisaba Lee uzwi mu myidagaduro nk’uhagarariye Clouds Entertainment mu Rwanda akaba ubu ari n’Umujyanama wa Bruce Melodie yabwiye IGIHE atari ubwa mbere Morgan Heritage bifuza kuba abanyarwanda.

Ati “Bamaze igihe kinini babimbwira ko bashaka kuba abanyarwanda. Bamaze nk’imyaka itatu nanjye ngiye kureba uko nabafasha n’ubwo atari njye utanga ubwenegihugu. Bakunda u Rwanda cyane.”

Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na "Peetah" Morgan, Una Morgan, Roy "Gramps" Morgan, Nakhamyah "Lukes" Morgan ndetse na Memmalatel "Mr. Mojo" Morgan.

Ryegukanye ibihembo bikomeye bitandukanye ndetse mu 2016 batwaye Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Reggae Album’, kubera iyo bakoze mu 2015 yitwa ‘Strictly Roots’.

Aba bahanzi begukana icyo gihembo bari bahatanye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Barrington Levy, Jah Cure, Luciano n’uwitwa Rocky Dawuni.

Morgan Heritage baririmbiye mu Rwanda bwa mbere mu Rwanda kuri Golden Tulip mu Mujyi wa Nyamata tariki ya 2 Nyakanga 2017.

Morgan Heritage barifuza kuba abanyarwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)