Abahanzi bakora umuziki wa Gospel basobanuriw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu nama nyungurana bitekerezo abahanzi basobanuriwe mu buryo burambuye ibijyanye n'uyu mushinga ugamije kurushaho guteza imbere abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza. Aimable Nzizera ukuriye uyu mushinga yavuze ko bawutangije kugira ngo ugire uruhare mu gutuma abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza batungwa n'impano yabo ari na ko bavuga ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byabo.

Ubwo basobanurirwaga uyu mushinga

Ukurikije ibyasobanuwe mu kiganiro n'abanyamakuru giherutse kuba ndetse no muri iyi nama, hazatoranywa abahanzi 10 bakora cyane kandi basanzwe bafite izina rikomeye hamwe n'abandi bamaze gutanga icyizere bivuye ku bikorwa byabo, 5 bakizamuka muri bo nabo bazarebwa n'iki gikorwa. Hasobanuwe kandi ko aba bazatoranywa hagendewe ku ngingo zitandukanye zirimo abasanzwe bakora muzika, album bafite, ibitaramo bakoze ndetse na za videos bamaze gushyira hanze. Â 


Aline Gahongayire nawe ari mu bitabiriye

N'ubwo abanyamakuru batatumiwe, InyaRwanda.com yamenye ko abahanzi basobanuriwe ko bazatorwa bagashyigikirwa na rubanda binyuze mu mishinga yabo itandukanye bazakora ariko igamije guhindura ubuzima bwa rubanda ikanagirira abahanzi akamaro.

Umwe mu bahanzi ba Gospel utashatse ko dutangaza amazina ye witabiriye iyi nama yabwiye InyaRwanda.com ko yashimishijwe n'uburyo abantu bazashyigikira imishinga yabo aho yagize ati "Ni byiza ko abantu bazashyigikira imishinga yacu kandi ibyo badushyigikiyemo bikatugeraho mu buryo bwihuse. Byari byaduteye impungenge uko bizakorwa ariko uko badusobanuriye numvise umuhanzi azabona inyungu nyinshi muri iyi gahunda".

Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bari bahari

Undi muhanzi nawe yatubwiye ko atewe impungenge n'umubare muto w'abahanzi bazatoranywa ariko kandi ngo yizera ko abateguye iki gikorwa bazagerageza ku buryo buri mwaka abahanzi bazajya bagira amahirwe yo kubyitabira. Uyu muhanzi yagize ati "Hari amarushanwa usanga ashyiramo abantu bamwe, turizera ko bazitondera icyo kintu".


Umuhanzi Serge Iyamuremye

Andi makuru twamenye ni uko abahanzi basabwe gutangira gutegura imishinga yabo kugira ngo izamenyeshwe abanyarwanda babashyigikire. N'ubwo nta munyamakuru n'umwe wari watumiwe twamenye ko mu cyumweru gitaha bishoboka ko ari bwo hazamenyekana abahanzi 10 ndetse n'abandi batanu bazitabira gahunda ya Rwanda Gospel Stars Live.

Aimable Nzizera wa Rwanda Gospel Stars Live

Turakomeza gukurikirana andi makuru ku birebana n'iyi nama tuzabibagezaho vuba.



The Pink na Tonzi ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106085/abahanzi-bakora-umuziki-wa-gospel-basobanuriwe-ibijyanye-na-rwanda-gospel-stars-live-igami-106085.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)