Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Paralympics batangiye imyitozo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muvunyi Hermas Cliff na Uwitije Claudine bazahagararira u Rwanda mu mikino Paralympique(imikino y'abafite ubumuga)izabera mu Buyapani, batangiye imyitozo.

Aba bakinnyi uko ari babiri batangiye imyitozo aho bari gutozwa n'umutoza, Eric Karasira.

Iyi mikino Paralympique izaba irimo kuba mu nshuro ya 16, iteganyijwe kuzabera mu Buyapani mu mujyi wa Tokyo guhera tariki ya 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021.

Iyi mikino yaherukaga kuba muri 2016 aho yabereye Rio de Janeiro muri Brazil, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Muvunyi Hermas ndetse n'ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball. Kuva u Rwanda rwakwitabira iyi mikino nta mudali n'umwe ruregukana.

Muvunyi Hermas(ibumoso), Uwitije Claudine(hagati) n'umutoza Eric Karasira batangiye imyitozo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bazahagarari-u-rwanda-mu-mikino-ya-paralympics-batangiye-imyitozo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)