Ni ubutumwa bahawe ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Gatanu tariki ya 28 Gicurusi 2021 nyuma yo gusura ibice bitandukanye birugize, gusobanurirwa amateka ya Jenoside no kunamira abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside bahashyinguye.
Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yasabye abakozi bakorana guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi ahubwo bagaharanira icyabafasha kwiteza imbere.
Yagize ati 'Ibyabaye mu 1994 birenze ibyiyumviro bya muntu, mbese biteye isoni ku kiremwa muntu. Kwibuka nk'uku ni byiza kandi ni ingirakamaro kumva ubuzima abandi banyuzemo. Kwibuka bijyana no kwiga duharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.'
Yavuze ko iyo arebye aho igihugu kigeze n'uko Abanyarwanda babanye abikuramo isomo rikomeye n'abandi bakwiye kwiga mu kurushaho kwimakaza amahoro, urukundo, ubumwe n'ubwiyunge hagamije kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose.
Ati 'Aha ngaha njyewe nkurira ingofero Abanyarwanda, banyuze muri ibyo byose kubera ingaruka basigiwe na Jenoside bagaharanira kongera kwiyubaka, kwiyunga, no kubaka igihugu cyiza. Uyu munsi u Rwanda rufite inkuru nziza, kandi rwageze kuri byinshi. Iyo urebye igihugu n'abantu bacyo usanga bakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo bafatanyije bubake igihugu gishya.'
Mu buhamya bamwe mu bakozi ba Banki y'Isi bafite ababo bahoze bakorera Banki y'Isi bishwe muri Jenoside bagarutse ku nzira y'umusaraba banyuzemo n'uko baje kurokoka urupfu rukomeye.
Gasirabo Regis yavuze ko Imana ari yo yakinze ukuboko bigatuma adapfana na se nyuma yo kuraswa amasasu menshi n'abasirikare bari mu ngabo za Habyarimana nubwo byamuteye ubumuga bw'ukuboko.
Ubusanzwe abakozi ba Banki y'Isi mu Rwanda, ibikorwa byo kwibuka babikoraga mu buryo bwo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bakaremera abafite ubushobozi buke, kuri iyi nshuro bahisemo gusura Urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.