Abakozi b’Ikigega Agaciro bibutse abazize Jenoside biyemeza gusindagiza Mukagakwandi wayirokotse -

webrwanda
0

Mukagakwandi ni umubyeyi wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka mu Kagari ka Ngiryi, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma ya Jenoside yahuye n’ibibazo by’ubuzima nk’umuntu wari umaze gupfakara kandi asigaranye abana batandatu ku buryo ubuzima butari bworoshye kuri we.

Ubwo abakozi b’Ikigega Agaciro bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatanu, bafashe umwanya basura uyu mubyeyi mu rwego rwo kumufasha kwibuka yiyubaka.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Murambi bakomereje mu rugo rwa Mukagakwandi, bamushyiriye ibiribwa bitandukanye ndetse bamushyikiriza amafaranga yo kugura umurima no gutangiza ubucuruzi buciriritse, bakaba biyemeje no kumusanira inzu abamo yangiritse.

Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse.

Ati “Biragoye kubona icyo uvuga nyuma yo gusura urwibutso rwa Murambi kuko bigaragaza ubugome abazize Jenoside bicanywe, ariko ntabwo tugomba guceceka tugomba kuvuga kugira ngo abacu bayizize tubereke ko tuzahora tubibuka.”

“Tugomba kuvuga kugira ngo twereke abarokotse ko tubafashe mu mugongo ko duhari n’igihe cyose badukeneye tuzaba duhari. Mu gufasha uwarokotse bidufasha natwe kubereka ko turi kumwe namwe.”

Yakomeje avuga ko ibyo bakoreye uyu mubyeyi bitarangiriye aha bazakomeza kubana nawe kandi ko nawe akwiye kubafata nk’abantu be ba hafi.

Ati “ Tugeze hano muratumenye kandi natwe tuzakomeza tubamenye, urugendo mwari mufite ubu natwe turi kumwe muri rwo tuzajya tumenya uko mwaramutse n’uko mwiriwe, kandi namwe ni mubona twatinze ujye utuvigisha.”

Ubuzima ntibwari bworoshye

Ku ruhande rwa Mukagakwandi yavuze ko nyuma ya Jenoside ubuzima butagiye bumworohera bitewe n’abana yari yarasigaranye wenyine ariko yemeza ko leta itigeze imutererana, ubu akaba anejejwe n’ibyo Ikigega Agaciro kimukoreye.

Ati “Ikigega Agaciro kiranejeje cyane, ndishimye kandi tuzakomeza kubana neza. Ubu ndanezerewe cyane baraje ejobundi barambwira ngo Ikigega Agaciro kizaza kugusanira ubu nararaga mu byishimo nshima Imana, rwose ibampere umugisha kuba mwantekerejeho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Ntabombura Venant, yashimiye Ikigega Agaciro kuba cyaratekereje ku muturage wabo bakamuhindurira ubuzima.

Ati “Ndabashimira ku gikorwa mwakoreye umuturage wacu, kuba mwagize imbaraga ziza mu rugo rw’uyu mubyeyi Imana ibahe umugisha, ku giti cyanjye no mu izina ry’umuyobozi w’akarere ndabashimiye.”

Yakomeje asaba ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo bafite amikoro kuba bajya baba hafi abarokotse Jenoside batishoboye.

Abakozi b’Ikigega Agaciro basuye kandi banasobanurirwa amateka yo mu rwibutso rwa Murambi ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 50 bishwe mu buryo bw’agashinyaguro.

Abakozi b'Ikigega Agaciro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basobaniriwe amateka y'ubwicanyi ndendakamere bwabereye i Murambi
Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile
Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile
Ikigega Agaciro kandi cyiyemeje gusana iyi nzu ya Mukagakwandi
Uyu mubyeyi yagenewe amafaranga yo kugura umurima no gutangira ubucuruzi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gasaka yashimiye Ikigega Agaciro ku kuba batekereje ku muturage wabo
Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)