Abamotari baganiriye na IGIHE, bavuze ko amakoperative yabo ntacyo abamariye, ahubwo ko ari nk’inzira abayobozi babo bishyiriyeho yo “Kubakamuramo amafaranga’, bitewe n’uko ari bo agirira akamaro mu gihe abanyamuryango bayo bahora bicira isazi mu jisho, n’ubwo bwose batanga umusanzu wa koperative buri kwezi.
Bavuga ko batiyumvisha icyo amafaranga 5 000 Frw batanga nk’umusanzu akoreshwa, kuko iyo bamwe muri bo bakeneye amafaranga nk’inguzanyo, batajya bayahabwa.
Umumotari witwa Habiyambere Patrick yagize ati “Ntacyo koperative zitumariye ahubwo zikimariye abo bayobozi. None se koperative itakuguriza amafaranga kandi buri kwezi utanga 5 000 Frw byawe iyo iba ikumariye iki? Ariko uzagende usure abo bayobozi urebe uzasanga bose bafite imodoka, bafite na moto zigera ku 10 mu muhanda”.
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’abamotari, FERWACOTAMO, bukwiye kubazwa aho amafaranga angana na miliyoni 6 Frw bahabwa na Airtel buri kwezi ajyanwa n’icyo akoreshwa.
Uwitwa Bizimungu Innocent, yavuze imibereho y’abamotari muri Kigali yasubiye inyuma kandi ntacyo koperative zikora mu kubafasha kuzamuka.
Ati “None se nabura kukubwira ko abahinzi baturusha kubaho neza mu gihe iyo bizigamiye muri koperative hashira igihe ukabona irabagurije? Twebwe abayobozi na ya 5 000 Frw umuntu atanze ntushobora kubabaza ayo umaze kwizigamira ngo bayakwereke, ubwo se mu gihe batayakweretse wavuga ko aba yaragiye hehe?”
Yakomeje avuga ko hari amabwiriza ajya ashyirwaho n’ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bakabona nta nyungu abazaniye, ahubwo ameze nk’uburyo bwo kubanyunyuzamo amafaranga.
Ati “ Mu minsi ishize ntimwumvise badutegeka gusiga amarangi kuri izi casque zacu ngo utazabikora azajya afatwa banadutegeka umuntu uzajya udusigiraho ayo marangi, ubuse baracyabibaza? None se uragira ngo impamvu batakibibaza si uko bamaze gukuramo ayabo muri uwo mushinga?”
Ku ruhande rwa FERWACOTAMO, Umuyobozi wayo, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko Covid-19 ariyo yatumye batabasha kubonana n’abamotari ku buryo ari yo mpamvu bamwe babona ko ubuyobozi bwabo ntacyo bubafasha.
Yagize ati “Bakwiye gutandukanya iby’ubuyobozi bwavuyeho kuko habayeho amavugurura kubera iyo mikorere mibi yari imaze kugaragara, bityo hashyirwaho umurongo wo kubaka amakoperative mashya hatorwa n’ubuyobozi bushya kuva 2018”.
Yongeyeho ko “Ubu ni bwo manda igiye kurangira ariko noneho muri iki gihe twagakwiye kuganiriza abamotari no kubasobanura. Tumaze umwaka tudaterana ngo tubasobanurire ibyo dukora n’ibyo twakagombye kuba twabafashije kubera igihe turimo cya Covid 19.”
Yasobanuye ko mbere ya Covid-19, bari baratangiye kuzenguruka mu bamotari babereka imishinga bafite, ndetse n’ibihombo byatejwe n’ubuyobozi bwa mbere, n’uburyo ibyo bihombo bikwiye gukemurwa.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko amafaranga bahabwa na Airtel bayakoresha mu bikorwa byo kwishyura abakozi ba FERWACOTAMO.
Mu Rwanda hari amakoperative 182 y’abamotari barenga 45 000, aho kimwe cya kabiri cyabo bakorera muri Kigali.