Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi ngarukamwaka ufatwa nk’uwo Kwibohora kwa Afurika, African Day 2021.
Uyu munsi wizihijwe hakorwa ibiganiro bitandukanye birimo icyitabiriwe na Perezida Kagame, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus n’Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala.
Ibi biganiro byateguwe na Banki Nyafurika ya UBA [United Bank for Africa Plc], byanitabiriwe n’Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu akaba n’uwashinze The Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere n’Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop.
Ibi biganiro byagarutse ku bibazo bitandukanye bibangamiye Afurika n’abaturage bayo muri rusange, icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo ndetse n’urubyiruko rwa Afurika nk’urufite ahazaza h’uyu mugabane mu biganza.
Mu buryo bw’umwihariko, aba bayobozi babajijwe n’Umunyemari w’Umunya-Nigeria, Tony Onyemaechi Elumelu wari uyoboye ikiganiro inama bagira urubyiruko ari narwo ruhanzwe amaso mu cyerekezo 2060.
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kubanza kumenya icyo rushaka kugeraho mu buzima.
Ati “Ku bakiri bato, buri wese, ihereho wowe ubwawe, wibaze ni iki nshaka mu buzima, ni iki nshaka gukora? Uko ugenda ukura abana benshi bajya ku ishuri bakiga n’ibindi byinshi bahurira nabyo mu rugendo rw’ubuzima.”
“Hari ikintu ugomba kwiha wowe ubwawe ari nacyo kikubaka kugera ku rwego ushaka cyangwa ruzatuma ugera ku ntsinzi mu buzima; kubera ko n’ubwo ushaka gufasha abandi ari nacyo kintu cyiza iyo ushobora kugira icyo ufasha cyangwa uha abandi, ariko na we ugomba kuba hari icyo ufite kuko ntiwatanga icyo udafite. Rero ugomba kubaka ikintu uzabasha gutanga ariko na we kikakugirira akamaro.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze kandi ko urubyiruko rukwiye gukura ruzi ko burya kugira umuntu uguha byinshi bitavuze ko azaguha ibyo wifuza byose, ibintu aheraho arusaba gukora kugira ngo rubashe kugera ku rwego rwo kwiha ibyo rushaka byose kandi runatange bya byinshi rwari kuzategereza guhabwa n’abandi.
Ati “Ikindi abandi buriya bashobora kuguha byinshi, ntabwo bazaguha ibyo wifuza cyose kandi ntabwo ariko byagakwiye kuba bigenda, ibyo bizakuzanira umutwaro, rero abakiri bato ntimugategereze byinshi ku bantu kubera ko bashobora kubaha byinshi gusa.”
Yakomeje agira ati “Rero uku ni ko abantu kuva mu mabyiruka yabo bakwiyubakamo ubushobozi bwo kwikorera neza no gukorera abandi. Ibi bigomba kandi kuba ku kibazo cy’imyumvire kandi ndavuga ibi muri rusange.”
Perezida Kagame avuga kandi ko ubufatanye no gukorera hamwe n’abandi bishobora gufasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo.
Dr Ngozi Okonjo yavuze ko urubyiruko rudakwiye gutuma hari ikintu icyo aricyo cyose cyahagarika ibyo rwibwira cyangwa rwifuza kugeraho cyangwa ubushake bwo kugerageza gukora ibintu bishya.
Ati “Urubyiruko nabashishikariza gushirika ubwoba, abantu benshi batinya kugerageza ibintu bishya, ubwo najyaga muri aka kazi ka WTO, kwari ugushirika ubwoba kuko twari abantu bagera ku munani bagashaka ntabwo nari kubigeraho mu buryo bworoshye.”
Yakomeje agira ati “Nziko nanavuganye n’abantu bamwe na bamwe bakanca intege bati ‘Mana yanjye’ ni gute wakora aka kazi, Isi yose izaba ikureba ariko nari nzi icyo nshaka, nari nshyigikiwe n’abayobozi bo mu gihugu cyanjye barimo na Perezida, ariko byarakunze. Rero urubyiruko mugerageze mushiruke ubwoba, mugerageze ibintu bishya.”
Uyu mugore wakoze muri Banki y’Isi akaza no gukora imyanya itandukanye muri Guverinoma ya Nigeria harimo no kuba Minisitiri w’Imari n’uw’Ububanyi n’Amahanga yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko buriya icyo wabyutse utekereza ko urakora muri uwo munsi, uba ugomba kugikurikira mpaka ugikoze kikarangira neza.
Dr Tedros wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia kuri ubu akaba ayobora OMS, we yavuze ko icyo urubyiruko rukwiye kumenya kuri uyu munsi wo kwibohora kwa Afurika ari uko buri wese afite ubushobozi bwo kugera ku cyo yifuza ariko arwibutsa ko icy’ingenzi ari uguharanira gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu byabo na Afurika muri rusange.
Ati “Abantu bake ni bo babasha kugera mu myanya y’ubuyobozi yo hejuru nk’iyi turimo ariko icy’ingenzi kuri twese dufite ubushobozi bwo kugera aho twifuza hose. Ku rubyiruko icy’ingenzi ni imyumvire yarwo mu gukorera rubanda, ibihugu byarwo n’ikiremwamuntu, ndatekereza ko aribyo bishobora kubafasha.”
Yakomeje agira ati “Kandi Afurika ikeneye ubufasha bukomeye ku baturage bayo, urubyiruko rero rukwiye guhora rwiteguye gutanga umusanzu mu nzego zose aho ruri hose, kandi ndahamya ntashidikanya ko ibyo bizarugeza aho rwakumva rwishimiye kuba. Ndumva ari cyo cy’ingenzi, ku bw’ibyo rukwiye guhora rutekereza guhindura imyumvire yarwo.”
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko kugira ngo ibintu bigende neza, bisaba kugira imyumvire mizima no kuba inyangamugayo.
Makhtar Diop wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Ubukungu muri Sénégal we yavuze ko ari umwe mu Banyafurika batagakwiye kuba bari aho bari uyu munsi iyo akurana umuco wo gucika intege.
Ati “Igihe cyose bambajije umwihariko wanjye, impamvu ndi hano n’uko nahageze; igisubizo cya mbere ni uko hari ama miliyoni y’Abanyafurika ashobora kuba ari gukora ibyo nkora mu gihe baba bahawe amahirwe. Icya kabiri ntihazagire ugushyiriraho imipaka, ibyo akora hariya bigakunda ntabwo wowe wabikora ngo bikunde, ibyo uri mu Mujyi yakora ntabwo aribyo wakora ngo bikunde wowe uri mu cyaro, ntihakagire ugushyiriraho imipaka.”
Makhtar Diop avuga ko urubyiruko rukwiye kugira umuco wo gukorera hamwe kuko bizarufasha mu rugendo rwo gukorera abaturage barwo n’ibihugu byabo muri rusange.
Ubukene si bwo buturanga nk’Abanyafurika
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko COVID-19 yahaye amasomo menshi Afurika, arimo kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima kugira ngo zihore ziteguye guhangana n’ibyorezo ndetse gahunda yo gukorera inkingo zo guhangana n’iki cyorezo muri Afurika ikaba igeze kure.
Yagize ati “Turimo gukorera hamwe nk’umugabane kugira ngo twubake ubushobozi bwo kwikorera inkingo nk’Umugabane wa Afurika. Ariko nanone iki cyorezo cyatwigishije ko dukwiye kongera ingengo y’imari inzego z’ubuzima mu bihugu byacu.”
Umunsi Nyafurika, wizihijwe kandi mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakomeje kuvugwa ubushyamirane n’intambara za hato na hato mu bihugu nka Centrafrique, Tchad, Mali, mu gace ka Tigray muri Ethiopia, amakimbirane ashingiye ku mugezi wa Nil hagati ya Sudan, Misiri na Ethiopia, ikibazo cy’iterabwoba muri gace ka Sahel, muri Mozambique n’ahandi.
Aha Perezida Kagame yavuze ko ikibazo Abanyafurika bakwiye kubanza gukemura mbere na mbere ari inkomoko y’ubwo bushyamirane.
Yahamagariye abayobozi n’Abanyafurika muri rusange guhindura imyumvire bakimakaza politiki nziza ikemura ibibazo by’abaturage, ikimakaza iterambere ryabo.
Ati “Ndatekereza ko imibanire ishingiye ku bwubahane ari yo myiza kurusha indi. Nubwo tuvuga ibibazo Afurika ifite birimo imibereho mibi, ubukene n’ibindi, ntabwo ari byo ndorerwamo tugomba kureberwamo kuko sibyo bituranga. Niko twisanze ariko byaba byaratewe n’amakosa yacu, ay’abandi cyangwa byombi ntabwo ariko dukwiye kumera. Dukwiye kuva aho ngaho, kandi tukanabiganiraho n’abandi bo mu bindi bice by’Isi tukabubaha kandi na bo bagomba kutwubaha! Kuba umuntu akennye ntibikuraho icyubahiro cye n’agaciro akwiye.”
“Hari ababigize akamenyero bakumva ko babaho basuzugura abandi byumwihariko ntibubahe umugabane wacu ariko ikibazo gikomeye ni ugusanga no hagati yacu nk’Abanyafurika tutubahana uko bikwiye! Ariko iyo ni imico mibi idafite umumaro! Kuki wagira uwo usuzugura?”
Umunsi Nyafurika wizihizwa buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, mu rwego rwo kuzirikana ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika [OUA] mu 1963, waje gusimburwa n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, AU.