Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni bwo bwatangaje ko abantu 15 ari bo bamaze kumenyekana ko basize ubuzima muri ririya ruka rya Niragongo.
Mu bahitanywe na kiriya kiza, harimo abantu icyenda (9) bapfuye ubwo bahungaga bagahitanwa n'imanuka y'imdoka mu gihe babiri bishwe n'amahindure (ibyo ikirunga kiruka) y'ikirunga hakaba n'imfungwa enye zari zifungiye muri Gereza ya Manzeze.
Muri 2002 ubwo iki kirunga cyaherukaga kuruka, cyahitanye abantu barenga 250 ndetse gisenyera benshi kuko cyasize abagera mu bihumbi 80 bavuye mu byabo.
Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze kandi ko ubu hamaze kubarurwa inzu zirega 500 zangijwe n'iruka ry'ikirunga.
Muri biriya bice kandi kimwe no mu bice bimwe byo hakuno mu Rwanda, hakomeje kuba imitingito ya buri kanya ikomeje kwangiza byinshi.
Hari no kubarwa abana bagera mu 170 baburanye n'imiryango yabo ubwo bahungaga kuva ku mugoroba wok wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021.
Abatuye muri bimwe mu bice bya Rubavu bamwe baraye hanze kubera umutingito ukomeje kuba buri kanya batinya ko waza kugusha inzu bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abasesenguzi bavuga ko n'ubundi ibihugu byombi bikwiy gushyiraho ingamba zo kuba byabasha gufasha abaturage kuko ikirunga gishobora kongera kuruka bityo kikaba cyasanga harashyizweho uburyo bwo kubyitwaramo abantu ntibabure uko bitabwaho.
UKWEZI.RW