Abanyamigabane ba MTN bazahurira mu Nama Rusange iteganyijwe mu mpera za Nyakanga 2021 -

webrwanda
0

Iyi ni yo nama ya mbere MTN Rwandacell Plc izagirana n’abanyamigabane bayo nyuma yo kwandikwa kuri RSE, ikazaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Muri iyi nama, ni bwo abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc bazamenyeshwa imyanzuro yafashwe n’Inama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, irimo ko abanyamigabane bazagabanywa miliyari 10.200.000 Frw, aya mafaranga akazatangira kugabanywa abanyamigabane kuva ku wa 1 Nyakanga 2021.

Mu bindi bizaganirwaho muri iyi Nama Rusange, harimo kwemeza ko ikigo cya PwC Rwanda Limited kizakomeza gukora nk’umugenzuzi w’imari wigenga (external auditor) wa MTN Rwandacell Plc.

Iyi nama kandi izemerezwamo abandi bantu bashya bazinjira mu Nama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, ari bo Karabo Nondumu, Adrinaan Wessels, Michael Fleisher, Patience Mutesi na Julien Kavaruganda.

Ubusanzwe imigabane ya MTN Rwandacell Plc yari ifitwe n’ikigo cya Crystal Telecom Limited (CTL) ariko kiza guseswa ari na cyo cyatumye abari abanyamigabane muri CTL, baguranirwa, bayihabwa muri MTN.

Iki kigo cyatangaje ko mu minsi ya vuba kizamenyesha abanyamigabane bacyo uburyo buzifashishwa ku banyamuryango bemerewe kwitabira iyi nama.

Inama Rusange y'Abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc iteganyijwe kuba ku wa 30 Kamena 2021



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)