Abanye-Congo bagera kuri 630 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka rya Nyiragongo (Amafoto) -

webrwanda
0

Ibarura rya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Akarere ka Rubavu ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi rigaragaza ko abamaze kugera mu Murenge wa Busasamana bagera kuri 480.

Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n’abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.

Nyuma y’uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy’umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.

Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aho bajyanywe ari ahagenwe mu kwakira abahunze mu gihe cy’ibiza kandi hujuje ibisabwa.

Ati “Bariya uko ari 484 n’abandi bakomeje kugenda biyongeraho turimo kubimura kuko hariya bari ntabwo hemewe kandi ntihujuje ibisabwa.”

Yakomeje agira ati “Tubajyanye ku kibuga cya Makoro kuko hemejwe ko ariho hazajya hakira impunzi kandi hanujuje ibisabwa byose kugira ngo bitabweho neza n’abafatanyabikorwa batangiye kuhageza ibisabwa byose.”

Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu, atangaza ko Abanye-Congo bakomeje kugera mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko mu gihugu cyabo by’umwihariko ibice byegeranye n’u Rwanda bikomeje kwibasirwa n’imitingito.

Bitewe no kuba iyi mibare igenda yiyongera, kugeza saa Mbili z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, abasaga 630 ni bo bamaze kugera mu Rwanda, bavuye mu Mujyi wa Goma.

Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

Nyuma y’aho iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.

Abakozi ba Croix Rouge y'u Rwanda na bo bari mu bari gufasha izi mpunzi
Aho bagiye kwimurirwa mu kibuga cya Makoro hubatswe amahema manini bagomba gutuzwamo
Ubwo biteguraga kwimuka aho bari bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarura
Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo
Ibyo baryamagaho babishyize ku murongo bagiye kwimurirwa ahandi kubera ko bamaze kuba benshi
Abanye-Congo bakomeje kugera mu Mujyi wa Rubavu ari benshi
Ingabo z'u Rwanda zabagobotse zibaha ibiribwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)