Aba banyekongo bari bahungiye mu Karere ka Rubavu na ko kamaze iminsi kibasiwe n'imitingito, zatangiye gutaha ku bushake zikaba ziri gufashwa n'imodoka z'Igisirikare cy'u Rwanda.
Izi modoka nini za RDF ziri gufasha bariya banyekongo gutahuka, zirabatwara zikabageza ku mupaka uhuza u Rwanda n'Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubundi zigahita zambuka.
Habarwaga Abanyekongo 6 000 bahungiye mu Rwanda kuva ikirunga cya Nyiragongo cyaruka ndetse n'abagiye bahunga imitingito yari ifite imbaraga mu gace baari batuyemo.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi ni bwo hari Abanyekongo benshi bari bahunze umujyi wa Goma ubwo Guverineri w'agateganyo w'Intara ya Kivu ya Ruguru, Gen. Constant Ndima yari yasabye abatuye igice kimwe cya Goma guhunga kuko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka.
Bamwe mu batuye muri kiriya gice bahungiye ku Gisenyi mu Rwanda mu gihe abandi bahungiye mu bice binyuranye by'igihugu cyabo.
UKWEZI.RW