Aba banyeshuri batangiye guhugurwa binyuze mu bukangurambaga bwateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyeshuri biga ubuganga, Medsar, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Ikigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima (HDI).
Ni ubukangurambaga bwatangiye tariki 22 Gicurasi 2021 buhera mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyagatare. Ku wa 29 Gicurasi 2021 ubu bukangurambaga bwakomereje mu Ishami rya Rukara.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’imyororokere muri Medsar, Irakiza Gervais yavuze ko bahisemo gutangiza ubu bukangurambaga nyuma yo kubona ko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rurimo n’urwiga kaminuza akiri make.
Ati "Dukurikije imibare biragaragara ko amakuru ku buzima bw’imyororokere akiri make yaba mu banyeshuri ba kaminuza ndetse n’ahandi hatandukanye, niyo mpamvu nk’urubyiruko dukwiye gutanga uruhare rwacu mu kugeza ku bandi amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere tugashyira hamwe n’inzego zibishinzwe tukarwanya ingaruka ziterwa no kutagira makuru ahagije, zirimo inda zitateguwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse nibindi."
Kayitesi Ange uri mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara bahuguwe ku buzima bw’imyororokere, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu kwirinda ibibazo bashobora guterwa no kutagira amakuru ahagije ku buzima bwabo.
Ati "Twishimiye cyane iyi gahunda kuko batwigishije uburyo tugomba kwirinda tukarinda ubuzima bwacu ndetse banatugejejeho bimwe mu bikoresho twakwifashisha mu kwirinda yaba inda zitateguwe ndetse n’indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akarusho banatwibukije ko izo serivisi dushobora kuzibona ku bitaro no ku bigo nderabuzima bitwegereye."
HDI yavuze ko aya mahugurwa yageneye abanyeshuri bashya nyuma yo kubona ko iyo batangiye umwaka wa mbere wa Kaminuza bisanga mu buzima bufite ukwigenga kwinshi kurusha uko bari basanzwe bakiri mu mashuri yisumbuye, bikaba byababera intandaro yo guhura n’ingaruka zitandukanye ziterwa no kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere.
Umuyobozi ushinzwe poragamu muri HDI, Rukundo Athanase yavuze ko ari inshingano za buri wese kugira ngo urubyiruko rubone amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ati "Abanyeshuri iyo badafite amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere ngo babone serivisi bakeneye bashobora kwisanga ubuzima bwabo bwangiritse. Ni ingenzi y’uko dukora ibishobobyose ngo tubagezeho aya makuru ndetse tubarangire n’aho babona izi serivisi."
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda, akazajya atangwa mu minsi ibiri isoza icyumweru. Kugeza ubu amaze gutangwa mu mashami ya Rukara na Nyagatare mu munani agize Kaminuza y’u Rwanda.