Abarimu basohorwaga mu mashuri bazizwa kuba Abatutsi; kimwe mu byagarutsweho hibukwa abakoreraga Minisiteri y’Uburezi -

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabunga kuri uyu wa 21 Gicurasi aho witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburezi n’abandi bayobozi batandukanye, ubimburirwa no gushyira indabo ku rwibutso ruri kuri iyo Minisiteri, aho hafashwe n’umunota wo kubibuka.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko urwego rw’uburezi rwagize uruhare rukomeye mu gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, aho Abatutsi bagiye bavutswa uburenganzira bwo kwiga.

Mu bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango harimo n’uhagarariye Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, CNLG, Bimenyimana Valens, wavuze ko inzego z’uburezi zagize uruhare mu macakubiri y’amoko binyuze mu myigire n’imyigishirize.

Ati “Repubulika ya mbere ihirikwa hajyaho repubulika ya kabiri, niho tubona uruhare rw’uburezi mu gucura, kwigisha no gukomeza ingengabitekerezo y’urwango ishingiye ku myumvire ya rubanda nyamwinshi na nyamuke."

Yongeyeho ko ivangura n’icengezamatwara mu bana b’abanyeshuri byiganje mu 1973 na nyuma yaho kandi ko kandi bikaba byaragize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko Abanyarwanda bamwe ari bo bari barageze mu myanya ikomeye ya Leta bakica Abatutsi.

Yanashimye abarimo Uwilingiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Uburezi, watangije gahunda yo kwiga hatitawe ku moko ariko bimukururira ibibazo kuko Leta itari ishyigikiye uwo mugambi.

Jolgette Umuringa wari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango kugeza aho bashoboraga no gusohora mwarimu mu ishuri bamwita Umututsi, ndetse ko abarimu b’Abatutsi bakurwaga mu myanya, ndetse nawe bikaba byaramubayeho.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi, ndetse avuga ko ibintu byahindutse nyuma y’uko FPR ibohoye u Rwanda.

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko mu Rwanda rushya, Minisiteri ayoboye ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko, ku buryo ruzahangana n’ibibazo u Rwanda ruhanganye narwo.

Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi ifite inshingano zikomeye zo kwigisha abana gukunda igihugu, kugiteza imbere ndetse no kukirinda.”

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta ya Habyarimana yari yaraheje urubyiruko rw’Abatutsi kuko babuzwaga kwiga mu mashuri, ariko ibi byarahindutse kuko abana bose b’u Rwanda ubu bemerewe kwiga nibura imyaka 12 y’ibanze.

Minisitiri y'Uburezi yibutse Abatutsi 77 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi bayo
Hacanywe urumuri rw'icyizere muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi
Jolgette Umuringa yari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)