Abarokotse Jenoside bagaragaje uruzinduko rwa Perezida Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera -

webrwanda
0

Ku wa 27 Gicurasi 2021 nibwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye bwa mbere uruzinduko mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwari rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi biturutse ahanini ku ruhare u Bufaransa bushinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uru ruzinduko Perezida Macron yagize umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ndetse anahavugira ijambo rigaragaza ko yemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Perezida Macron yavuze ko Yazanywe no kwemera uruhare rw’igihugu cye, kwemera ibyabaye, no kwemera ko ubutabera bukomeza aharanira ko nta numwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside uzacika ubutabera.

Mu itangazo IBUKA yashyize hanze ku wa 29 Gicurasi 2021 yavuze ko uru ruzinduko rwa Perezida Macron n’ijambo rye ari ipaji nshya mu mateka y’ibihugu byombi nyuma y’igihe cyari gishize u Bufaransa bwararuciye bukarumira.

Iti "Nyuma y’igihe kinini cyo guceceka ku ruhande rw’u Bufaransa ku bijyanye n’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni, hafunguwe ipaji nshya iturutse ku ruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida w’u Bafaransa, Emmanuel Macron."

IBUKA yavuze ko uru ruzinduko rwashyize u Bufaransa mu nzira y’ukuri yari yarirengagijwe kuva mu 1994. Yakomeje isaba abatuye Isi guha agaciro iyi ntambwe ikomeye yatewe n’u Bufaransa.

Iti "IBUKA nk’Umuryango w’abarokotse Jenoside yakiriye neza urugendo rwa Perezida Macron ndetse ikaba ishishikariza Isi yose muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko guha agaciro iyi ntambwe yatewe ikaba n’iy’ingenzi mu guha icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside."

"Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira kandi bagaha agaciro ubutumwa bw’ubumwe, gushyigikira ndetse kumenya uruhare rukomeye Guverinoma y’u Bufaransa yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi."

Ni ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera

Muri iri jambo Perezida Macron yavuye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yavuze ko u Bufaransa bufite uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda ndetse yemera ko guceceka kwabwo byashenguye Abanyarwanda.

Ati "Abicanyi birukaga ibishanga, imisozi no mu nsengero ntabwo babikoze mu isura y’u Bufaransa. Ntabwo u Bufaransa bwabaye umufatanyacyaha [...] Icyakora u Bufaransa bufite uruhare mu mateka na politiki ku Rwanda. Bufite inshingano zo kwemera ko guceceka kwabwo kw’igihe kirekire bwanga kugaragaza ukuri, byateje akababaro Abanyarwanda."

"Ubwo mu 1990 bwivangaga mu makimbirane butazi inkomoko, byatumye butumva amajwi y’ababuburiraga cyangwa se bubima amatwi bwibwira ko buzabasha kuyahagarika."

Macron yavuze ko u Bufaransa bwimye amatwi u Rwanda ubwo Jenoside yatangiraga, na nyuma yo kubimenya ntibwaha agaciro ingaruka zayo.

Ati "U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko kwitambika muri ibyo bibazo by’akarere n’intambara, kwari ukwifatanya n’ubutegetsi butegura Jenoside. Bwirengagije impuruza z’indorerezi, bugira uruhare rukomeye mu gufatanya na leta yateguye ikibi nubwo bwo bwashakaga kubikumira."

IBUKA yavuze ko aya magambo ya Perezida Macron ari ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera.

Iti "Umuryango wa IBUKA ufata uru rugendo n’ubutumwa bwa Perezida Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera, bikenewe n’abazize Jenoside baruhukiye mu nzibutso zo hirya no hino cyangwa abatarashyingurwa. Ni uruzinduko twizeye ko ruzashyira iherezo ku muco wo kudahana."

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV 5 Monde yavuze ko nawe yakiriye neza ijambo rya Perezida Macron kuko ari intambwe ishimishije nubwo urugendo rukiri rurerure.

Perezida Kagame yasobanuye ko icyo aha agaciro ari intambwe Macron yateye asura u Rwanda. Ku bwe ngo abantu ntibashobora kunyurwa ku rugero rungana, ikindi ni uko ngo urugendo rwo kuvugurura umubano w’ibihugu byombi rudahagarariye aho.

Abarokotse Jenoside bagaragaje uruzinduko rwa Perezida Macron nk'ikiraro kiganisha ku kuri n'ubutabera



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)