Abasaga 1500 mu bari bahunze iruka rya Nyiragongo bahisemo kuguma mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi muri bo bavuze ko inzu zabo zasenyutse abandi bakaba bagifite ubwoba bw'uko ikirunga gishobora kuruka.

Abasigaye bashyizwe mu Nkambi ya Busasamana yagenwe kuzajya yakira impunzi mu gihe cy'ibiza cyangwa intambara.

Semasaka Zirimo uturuka muri Teritwari ya Nyiragongo, mu gace ka Buhunga yavuze ko inzu zabo zasenyutse bakaba nta hantu bafite ho kujya.

Ati 'Twebwe dutuye munsi y'ikirunga cya Nyiragongo na n'ubu turacyafite ubwoba ko cyakongera kikarukira ahandi. Iwacu amazu yacu yarasenyutse nta hantu dufite ho kujya kandi hano mu Rwanda twakiriwe neza. Turashima Abanyarwanda. Nk'ubu Croix Rouge yaduhaye uburingiti, amasahani, ibikombe n'imikeka yo kuraraho ariko banadufashe tujye dusohoka kuko dukeneye no kwiyogoshesha''.

Axel Ngoyi Mujimbi waturutse mu mujyi wa Goma yavuze ko kubura aho ajya kuko inzu yakodeshaga yahiye n'ibintu bigahiramo aribyo byatumye aguma mu Rwanda kuko nta hantu afite yajya.

Ati 'Twishimiye ukuntu mu Rwanda batwakiriye kuburyo twumva ari iwacu. Nkanjye ubu nta hantu mfite ho kujya, ndi umupangayi kandi inzu nakodeshaga yarahiye n'ibintu byose bihiramo sinabasha gusubira muri Congo ngo nirirwe nzerera, nahisemo kwigumira mu Rwanda kuko ndi kubona imfashanyo.'

Karangwa Eugene ushinzwe gahunda yo kurinda, gukumira no kurwanya ibiza muri Croix Rouge y'u Rwanda avuga ko abahageze bahawe ibikoresho by'ingenzi.

Ati 'Kuva baza twabagejejeho ibikorwa by'ubutabazi harimo kubakira n'ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19,isuku n'isukura. Banahawe ibikoresho by'ibanze. Turimo kubaba hafi kubyo bakeneye tukamenyesha leta cyangwa HCR kuko hari abafite ubumuga, abagore batwite by'umwihariko hari abana barenga 60 bamaze guhuzwa n'imiryango yabo''.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko umubare munini watashye abasigaye ubuyobozi bukomeje gukurikirana imibereho yabo. Yavuze ko uzashaka gutaha azafashwa.

Ati 'Abenshi basubiye iwabo naho abiyemeje kuguma mu Rwanda bari bari mu murenge wa Rugerero bajyanywe mu nkambi ya Busasamana kandi hari abandi bari hirya no hino mu miryango yabo bose dukomeje kubitaho kuburyo ukeneye gutaha ku bushake yafashwa agataha mu gihugu cye. Twakoze uko dushoboye twakira abantu nk'uko umuco nyarwanda ubisaba kandi tuzakomeza mu kurengera ubuzima bw'abantu''.

Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo mu karere ka Rubavu yasenye inzu zirenga 300 naho 1267 zirangirika bikomeye. Kuri ubu imitingito ikomeje kugabanya ubukana.

Muri Congo, abantu basaga 30 nibo bahitanywe n'iruka rya Nyiragongo mu gihe inzu zisaga 500 zasenyutse.

Abagera ku bihumbi 12 bamaze gusubira iwabo
Hashize iminsi ikirunga cya Nyiragongo gicogoye kuruka bikaba byaratumye bamwe bahitamo gusubira mu byabo
Imodoka za RDF nizo ziri gufasha aba baturage gusubira iwabo zikabageza ku mupaka
Inkambi ya Busasamana ikomeje kubakwamo inzu zishobora kwifashishwa mu gihe cy'ibiza cyangwa ikindi cyatuma haboneka impunzi
Abasigaye mu Rwanda bashyizwe mu nkambi ya Nkamira
Abari mu nkambi ya Busasamana bashyiriweho uburyo bwo kwidagadura
Abasigaye mu nkambi bitaweho. Amazi meza ari mu by'ibanze bagejejweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-1500-mu-bari-bahunze-iruka-ry-ikirunga-cya-nyiragongo-bahisemo-kuguma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)