Uwase Sheilla ni umukobwa ukiri muto ukora akazi ko gutanga ibinyobwa muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, yavuze ko aterwa agahinda n’abamwita indaya kubera akazi ke nyamara kamutunze n’umuryango we.
Nubwo ari umurimo yiyumvamo kandi umutunze, ahura n’imbogamizi zo kuba abantu batakira ko gukora mu kabari ari akazi, ahubwo bakumva ko yabijyanywemo no kwicuruza.
Ati “Ku mukobwa ukora mu kabari buri wese akubwira ibyo yishakiye, bagufata uko biboneye bitewe n’uburyo akabari kamenyerewe nk’ahantu ho kwishimisha umuntu akubwira ngo akira amafaranga tubonane.”
“Abantu ntibumva ko uri mu kazi ahubwo baba batekereza ko uri aho ngaho mu bindi bikorwa, akabivanga n’imitekerereze ye.”
Yakomeje avuga ko gukora mu kabari bidasobanuye kuba indaya cyangwa kwishora mu mico mibi, ahubwo uba uri mu kazi ushaka amafaranga nk’uko abandi babyuka mu gitondo bajya gucuruza, guhinga, gukora mu biro n’ibindi ngo babeho.
Ati “Umuntu wumva ko gukora mu kabari ari uburaya aba afite imyumvire iri hasi cyane, ushobora kuhakora uri n’umuvugabutumwa cyangwa ukahakora utanywa n’inzoga kandi uzitanga, ibyo tuba turebaho ni umushahara wacu gusa.”
Uwase yumva ko iyi myumvire aho yaturutse ari ku bantu bake bakora mu kabari bashaka kuba indaya bakajya muri aka kazi, ariko bidakwiye gushyirwa kuri bose kuko n’ahandi haba indaya.
Ati “Hari bamwe babikora nkuko izina ryanditswe bakumva ko bajya gukora mu kabari kugira ngo babe indaya, hari ababikora ariko si bose nibyo bituma bavuga ko abakora mu kabari ari indaya.”
Usibye abafata aka kazi nk’indiri y’uburaya, benshi bumva ko abakora aka kazi badahabwa umushara uhagije ushobora kubatunga.
Uwase yabwiye 1K Studio ko akazi akora kamuha ibyo akaneye kandi kakamufasha no kunganira ababyeyi be mu bushobozi.
Ati “Ndi umuntu wakuriye mu muryango utishoboye, kuva natangira gukora nafashije umuryango, nkabasha gufasha murumuna wanjye kubona ibikoresho by’ishuri n’ibindi kuko amafaranga yo mu rugo tuyashyira hamwe abasha kugira icyo akora tukazamuka.”
“Ibi bikanyereka ko gukora ari byiza akazi kose wakora, ni nabyo bimpa imbaraga. Ba bandi batwita indaya barambabaza ariko iyo mbonye aho ibyo nkora bingejeje kandi mu buryo bwiza ntacyo ibyo bavuga bintwara.”
Yakomeje agira inama urubyiruko kutishora mu birushuka cyane ibiyobyabwenge ahubwo bagashyira imbere umurimo kuko ariwo uzabateza imbere.