Inama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 90 barimo Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko, abagize Inteko Zishinga Amategeko n’abandi, iteraniye mu Rwanda kuva ku wa 25-28 Gicurasi 2021.
Biteganyijwe ko abayitabira bungurana ibitekerezo kuri politiki, imibereho y’abaturage, ubuzima, intambwe imaze guterwa n’uko politiki ya Mali ihagaze muri ibi bihe n’ibindi.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira ku bijyanye n’ubuzima, isoko rusange rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’ibindi.
Ati “Iyi nama ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko politiki, imibereho y’abaturage ndetse n’urwego rw’ubuzima bihagaze mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ni umwanya kandi wo kurebera hamwe umusanzu w’Inteko Zishinga Amategeko mu gutangiza gahunda yo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 no kuganira ku isoko rusange rihuriweho n’ibihugu ryo ku Mugabane wa Afurika.”
Ku Nteko Ishinga Amategeko by’umwihariko no ku gihugu muri rusange bizaba ari urubuga rwo kugaragaza indangagaciro ziranga umuco wa Afurika w’ubuvandimwe
n’ubufatanye.
Kubera ko inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha Igifaransa, Akarere ka Afurika iteranye mu bihe bidasanzwe kandi bigoye kubera icyorezo cya Covid-19, Inteko Ishinga Amategeko yiteguye gukoresha uburyo bwose mu gukurikiza amabwiriza yo mu rwego rw’ubuzima hirindwa icyorezo kugira ngo inama izarusheho kugenda neza.
Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie, rigizwe n’abanyamuryango 90 barimo Inteko n’imiryango ikorana na zo isangiye ururimi rw’Igifaransa.
Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y’Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw’imico itandukanye ikaba kandi urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo mo guhererekanya amakuru ku bintu byose bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.