Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021 n'umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwari bwateguye n'umuryango Purpose Rwanda.
Mufulukye yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo hubakwe u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge abayobozi b'inzego z'ibanze uhereye mu midugudu n'amasibo bakwiye kujya bamenya ababikoresha.
Ati 'Biradusaba ko buri muryango ukwiye kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge biwureba ikindi birasaba inzego z'ibanze kuko kuko usanga binyobwa mu midugudu no mu masibo, rero birasaba guhaguruka abayobozi ku rwego rw'imidugudu no ku isibo bakabyanga bagashyiraho inzego zo kubirwanya bakamenya n'ababinywa.'
Yongeyeho ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge buri Munyarwanda yari akwiriye kurugira urwe cyane ngo ko mu bantu bagera 3000 bari mu bigo ngororamuco benshi muri bo aribyo bazize.
Umuyobozi w'Umuryango, Purpose Rwanda, Bruno Agaba we yavuze ko bahisemo ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ry'igihugu.
Ati ' Twasanze impamvu ituma urubyiruko rutagera ku iterambere rirambye atari ukubura amafaranga cyangwa umuryango ahubwo ni ibiyobyabwenge, turavuga ngo Purpose Rwanda tugomba kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge mu buryo bubiri burimo kubikumira no kubirwanya aho biri.'
Yongeyeho ko gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bazajya babikora babinyujije mu nyigisho zitangwa n'amatsinda ya bamwe mu bakoreshaga ibiyobyabwenge.
Nyirasangwa Angelique wahoze akoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko ubuyobozi bwagakwiye kujya bubafasha bukabashakira igishoro kugira ngo biteze imbere kuko ari kimwe mu bituma babivamo
Ati ' Njye mbona bagiye badushakira ibishobora tugacuruza cyangwa se abize imyuga bakayibyaza, umusaruro byadufasha kuko ahanini usanga hari n'ubwo umuntu ava muri ibyo bigo ngororamuco akabura ibintu akora bigatuma asubira muri za ngeso mbi.'
Ibiyobyabwenge bikunze kugaragazwa nk'imwe mu mpamvu idindiza urubyiruko ndetse Leta ikaba yaragiye ishyiraho ingamba zitandukanye zigamije kubirwanya.