Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, ari kubera mu Ishuri rya RCS rya Nsinda. Yitabiriwe n’abofisiye 20 barimo abagabo 12 n’abagore umunani akaba agamije guhugura abazajya bahugura abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.
Aya mahugurwa RCS iri kuyahabwa n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikorere n’Imikoranire n’izindi nzego n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri RCS, SP Mugisha Alex, yavuze ko aya mahugurwa bayitezeho kongerera ubumenyi abofisiye babo ku buryo bajya no guhugura ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ni igikorwa twari tumaze igihe kinini dutegereje, kijyanye n’amahugurwa y’abazahugura abandi ku bw’umwihariko mu bijyanye no kugarura amahoro ku Isi, abari hano bazigisha abandi mu bikorwa bitandukanye dusabwa kuzuza mbere y’uko twohereza abakozi bacu hirya no hino ku Isi kubungabunga amahoro.”
Yakomeje avuga ko kuba bagiranye ubufatanye na UNITAR bifite inyungu nyinshi ku gihugu aho nibura abofisiye ba RCS bazajya bifashishwa mu kujya guhugura abandi bo mu bindi bihugu.
SP Mugisha yakomeje avuga ko n’abaturuka mu Rwanda bagiye kubungabunga amahoro bazajya bajyayo bahawe amasomo ari ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ubundi wasangaga tubyikorera ku rwego rwacu ariko ubu kuba tubonye ubunararibonye bw’iri shami rya Loni ruje kudufasha bwa bumenyi twari dusanganywe bugiye kwiyongera tugire n’abarimu bari ku rwego mpuzamahanga bazajya bajya kwigisha n’ahandi hatandukanye ku Isi.”
Umujyanama Mukuru mu Kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi, UNITAR, Colbert Kadihira, yavuze ko mu nshingano bafite harimo guhugura ibihugu bitandukanye biba bifite abakozi bari kubungabunga amahoro ku Isi.
Yavuze ko bifuza ko abajya kubungabunga amahoro baba bakeneye guhabwa amasomo amwe akaba ari nayo mpamvu bifuza kwagura ababahugura mu rwego rwo gufasha ibihugu gutanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Mu Rwanda bizafasha kujya batanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga kandi binatume rugira abakozi bashobora kwifashishwa mu guhugura abandi no mu bindi bihugu.”
Umuyobozi w’Ishuri rya RCS Nsinda, CP Wakubirwa Eduard, yasabye abofisiye bari guhugurwa kugira indangagaciro bagakurikirana amasomo bahabwa kugira ngo bazabashe kwigisha abandi mu buryo bwa kinyamwuga, yabibukije ko ari bo ba mbere bagiye guhabwa aya masomo abasaba kuyitaho cyane.
Kuva mu mwaka wa 2010 RCS imaze kohereza mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi abacungagereza 136, bakaba bamaze kujya mu bihugu birimo Haiti, Côte d’Ivoire, Liberia, Centrafrique, Sudani y’Amajyepfo n’ahandi.