Afite Masters mu icungamutungo! Umwe mu bagiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abagize itsinda ry'umuziki Isong Family ni Sabato Clarisse uri kwiga ari Ubukerarugendo mu mashuri yisumbuye, Uwineza Liliane wasoje amasomo ye mu icungamutungo mu gihe Mukarukundo Sarah afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Icungamutungo yakuye muri Kaminuza ya ULK (Universite Libre de Kigali).

Aba bakobwa bavuye mu muryango w'abana batandatu mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Baherutse gusohora amashusho y'indirimbo yabo ya mbere bise 'Umupangayi' itangiza urugendo rwabo rw'umuziki nk'abahanzi bigenga.

Ni nyuma yo kumara imyaka ibiri basubiramo indirimbo z'abahanzi batandukanye bubakiye umuziki wabo kuri gakondo Nyarwanda. Aho bifataga amashusho baririmba indirimbo z'aba bahanzi bakazishyira kuri shene yabo ya Youtube bise 'Isonga Family'.

Mukarukundo Sarah niwe wagize igitekerezo cyo gutangiza iri tsinda ubwo yari asoje amashuri yisumbuye, ahurizamo abavandimwe be Sabato Clarisse na Uwineza Liliane.

Uyu mukobwa avuga ko mu gihe batangiraga gusubiramo indirimbo z'abahanzi barimo Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Mutamuliza Annonciata [Kamaliza], Muyango Jean Marie n'abandi, yashakishije akazi kajyanye n'ibyo yize muri Kaminuza aza kugasezeraho bitewe n'uko yasanze katamworohereza mu kurera impano ye.

Ati 'Ntabwo ariho hari amafaranga kurusha ahandi (mu muziki), ndetse nagerageje no gushaka akazi wenda sinzi niba ari uko ntari nakageze kuko nishimiye (akazi) ariko hari n'ahandi nakabonye ariko nsanga ngashobora kumbangamira mu bijyanye n'umuziki kubera umwanya.'

Akomeza ati 'Cyane rwose! (Yemeza ko yasezeye kubera umuziki). Icyo gihe ndibuka na 'Manager' wabo yarambwiye ati 'ni umuziki utumye udakora akazi ndavuga nti 'cyane' kubera ko ntabwo mbona umwanya wo gusubiramo indirimbo, simbona umwanya wo kujya muri studio…Byarambagamiraga.'

Mukarukundo yize Computer Science mu mashuri yisumbuye, ageze mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza yiga icungamutungo aba ari nabyo yiga muri Masters.

Se w'aba bakobwa aherutse kwitaba Imana. Bahuriza ku kuvuga ko Se yabashyigikiye kuva ku munota wa mbere, ndetse ko yitabye Imana amaze kumva Album yabo ya mbere.

Bavuze ko yagiye abakomeza mu rugendo, akabatera inkunga, kandi agahora abashishikariza gusenga Imana kugira ngo ibafashe kurenga imipaka.

Isonga Family bavuze ko bagiye kwita cyane ku mirimo yo kurangiza Album yabo ya mbere yakorewe muri Umushanana Records. Indirimbo ziri kuri iyi Album zanditswe na Umusizi Tuyisenge.

Aba bakobwa bazwi cyane mu kuririmba basohora umugeni bifashihije indirimbo 'Musa n'iwabo' y'umuhanzi Muyango Jean Marie. Bavuga ko umuziki ariwo ubatunze, ari nayo mpamvu bashaka gushyira imbaraga muri wo kugira ngo basingire aho abandi bagenzi cyangwa se baharenga.

Aba bakobwa bavuga ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bakora umuziki mpuzamahanga.

Ati 'Mu myaka itanu mbona Isonga Family izaba iri ku rwego rwiza. Tuzaba dufite Album zishobora kuba zirenga imwe, ibyo ari byo byose kuko imyaka itanu ni myinshi. Ikindi tugomba gukora umuziki cyane, atari umuziki ushobora kumva hano mu Rwanda gusa, ahubwo umuziki uri mpuzamahanga ushobora gukoreshwa no hanze y'Igihugu n'ubwo ari gakondo.'

Mukarukundo Sarah w'imyaka 25 y'amavuko [Ubanza Ibumoso] afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu (master's degree/maîtrise) yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)

Uhereye ibumoso: Sabato Clarisse, Uwineza Carine na Mukarukundo wavuze ko yasezeye ku kazi kubera umuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUPANGAYI' YA ISONGA FAMILY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105383/afite-masters-mu-icungamutungo-umwe-mu-bagize-isonga-family-yavuze-uko-yaretse-akazi-kuber-105383.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)