Agahinda k’abana baterwa inda bakanga kurega ababahohoteye -

webrwanda
0

Aba bana batewe inda bemeza ko hari ibintu bitandukanye bituma bahishira ababahohoteye mu kurengera inyungu zabo.

Uwase (izina ryahinduwe) wo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo watewe afite imyaka 16 y’amavuko, yemeza ko biba bigoye ko umuntu arega uwamuteye inda igihe aba ari we umufasha muri buri kintu cyose akeneye.

Ati “Ubu warega umusore waguteye inda kandi ajya agufasha buri kintu mu gihe uba uzi neza ko numurega bari buhite bamufunga kandi Leta ntijye igufasha? Wenda iyaba babaga banadufasha byari kujya bituma umuntu arega uwamuteye inda ariko se wamurega ngo ari inde ugufasha?.”

Indi mpamvu yavuze ko ishingiye ku kwirinda ko bazagirana ibibazo n’abana babo cyangwa bakagirana amakimbirane n’imiryango yabo, cyane ko iyo batangiye gukura usanga bahora bababaza ba se.

Umwe yagize ati “Umuntu arabyihorera kuko n’ubundi usanga ari ukwikururira ibibazo no kuzana urwangano n’umuryango w’iwabo w’umuhungu uba waguteye inda, ikindi ni uko umwana iyo akuze akakubaza se akumva waramufungishije, ntabwo agukunda cyangwa ngo bimushimishe.”

Aba bana batewe inda bakiri bato bahamya ko hari igihe bananga kugaragaza ababateye inda cyangwa kubarega bitewe n’uko hari n’igihe ababyeyi babyumvikanaho.

Gihozo (izina ryahinduwe) watewe inda afite imyaka 16, yagize ati “Njye nanze kumuvuga kuko ababyeyi bacu barabimenye baraganira babirangiriza mu muryango ku buryo ubu asigaye amfasha rero ntiwarega umuntu kandi uzi ko aguha buri kintu mu gihe umureze Polisi cyangwa abo bayobozi ntacyo bagufasha na gito.”

Kutaganirizwa n’ababyeyi byagaragajwe nk’intandaro yo gutwara inda hakiri kare
Aba bana banemeza ko hari ubwo baterwa inda bashukishijwe ibintu bakeneye kubera ubukene, abandi bagashorwa mu mibonano mpuzabitsina kubera kutagira ubumenyi ku buryo bakora imibonano mpuzabitsina ariko bakirinda ibyago birimo gutwara inda no kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Gihozo ati “Hari ubwo ubana n’ababyeyi ntibakuganirize, ntabakugurire n’ikintu na kimwe noneho wahura n’umusore akaba ari byo agushukisha, ugashiduka muryamanye cyangwa se bakayigutera kubera amakimbirane uhora ubona hagati y’ababyeyi bawe noneho wagenda bakayigutera.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, ubwo yari mu ruzindiko mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko n’ubwo ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango bigabanyuka, icyo gusambanya abana kiza ku isonga, kandi ko ari ikintu giteye isoni n’agahinda.

Ati "Icyaha kiri ku isonga ni icyo gusambanya abana nabyo rwose bitari ibintu by’umuco nyarwanda, biteye isoni, biteye agahinda ni agahomamunwa kuba wabona umubyeyi yasambanyije umwana we, ukabona nyirarume yamusambanyije.”

Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, yo igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibindi bibazo byinshi kurushaho.

Abana baterwa inda bakiri bato bagaragaje ko impamvu zituma batarega ababateye inda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)