Akayabo ka minerval na buruse byahawe abapfuye, abataye ishuri n’abasibiye -

webrwanda
0

Amasezerano buri munyeshuri agirana na BRD avuga ko guhabwa amafaranga ya buruse bihagarikwa iyo umunyeshuri apfuye, asibiye, ahagaritse amasomo cyangwa avuye mu ishuri burundu.

Nubwo bimeze bityo, Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020, igaragaza ko izi nzego bireba zagize uburangare bukomeye bwabaye intandaro yo guhombya leta akayabo hishyurirwa abatabikwiye.

Iyi raporo yerekanye ko HEC yoherereje BRD urutonde rw’abanyeshuri bagombaga kwishyurirwa amafaranga y’ishuri angana na 104 700 000 Frw. Aya mafaranga yishyuriwe abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda barimo 26 bari barahagaritse amasomo, 7 bari barasibiye, 44 batakibarizwa mu mashuri makuru na kaminuza na 3 bari barapfuye.

Ibi ni nako byagenze ku bijyanye n’imyishyurire y’amafaranga agenewe gutunga abanyeshuri kuko agera kuri 37 760 000 Frw byitwa ko yahawe abanyeshuri bari muri ibi byiciro. Muri bo 34 bari barahagaritse amasomo, 72 barasibiye, 41 bataye ishuri mu gihe 4 bari barapfuye.

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, muri iyi raporo itungwa agatoki ku kuba ntibindeba ku bijyanye no kumenya niba abanyeshuri bagenewe amafaranga y’ishuri na buruse mu by’ukuri bari ku ntebe y’ishuri.

Izi ntege nke zinagaragarira muri gahunda yo kugaruza amafaranga y’inguzanyo zahawe abanyeshuri kuko kugeza ubu nta ntonde zihari zigaragaza abarebwa n’iyi gahunda.

Inyandiko zihari ni izisobanura gusa ko abanyeshuri barebwa no kwishyura inguzanyo ya buruse ari abishyuriwe na leta guhera mu 1980, nyamara kugeza muri Mata 2021 nta makuru n’umubare wabo HEC yari ifite.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na BRD bavuga ko imibare y’abishyura inguzanyo ya buruse ugomba kuzamuka uhereye mu 2015, ukiyongeraho 15% mu mwaka wa mbere, 25% mu mwaka wa kabiri, 50% mu mwaka wa gatatu, 70% mu mwaka wa gatanu na 90% mu mwaka wa 10, mu gihe nta bipimo ngenderwaho bihari byakwifashishwa mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uyu muhigo.

Mu mpera z’umwaka wa 2019, BRD yagaragazaga ko amafaranga yishyuwe agera kuri 2 672 184 000 Frw, ni ukuvuga 27% ugereranyije na miliyari 9,9 z’amafaranga y’u Rwanda isabwa kugaruza buri mwaka.

Itegeko no 44/2015 ryo ku wa 14 Nzeri 2015 rigena imitangirwe y’amafaranga ya buruse ni ryo rigenderwaho kugeza ubu mu gutanga iyi nguzanyo.

HEC na BRD nta makuru afatika ku bijyanye n’abanyeshuri biga mu mahanga bishyurirwa na leta baba abarangije amasomo, abakiri ku ntebe y’ishuri, abasibiye n’abandi.

Amafaranga yibwe yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yagiye nka nyomberi

Hashize imyaka igera kuri itandatu hamenyekanye ikibazo cy’amafaranga y’ishuri yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yayobeye cyangwa yibwe n’abantu batazwi.

Ni amafaranga asaga miliyoni 346 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu irengero ryayo rikomeje kuba amayobera ndetse inzego bireba ziregwa kuba zaratereye agati mu ryinyo.

Mu 2018, REB yandikiye Polisi Mpuzamahanga, Interpol isaba ubufasha bwo gukurikirana aya amafaranga ariko nta gisubizo cyigeze kiboneka, kuri ubu REB ikaba yararetse gukurikirana iyi dosiye nyuma y’aho inshingano zo gutanga no gukurikirana ibya buruse zihawe HEC kugeza ubu itarabasha kugira icyo iyikoraho.

Intege nke nk’izi mu kugaruza amafaranga yahawe abatayagenewe ziracyagarukwaho mu Kigega Gitera Inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG nacyo gitungwa agatoki gupfusha ubusa arenga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda yishyuriwe abanyeshuri ba baringa bagera kuri 455 bo mu mashuri yisumbuye agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu.

Hagaragajwe amakosa akomeye yakozwe arimo kwishyura amafaranga y’ishuri no gutanga buruse ku banyeshuri barimo abapfuye n’abatakiri ku ntebe y’ishuri



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)