Abagore babiri b'indaya batuye mu murenge wa Nyakabanda ahazwi nko ku Kitabi mu mujyi wa Kigali barwanye bafite inzembe baracyebagurana bikomeye bapfa umugabo bashakaga kugura.
Nyuma y'aho BTN TV yasangaga aba bagore kwa muganga aho bagiye kwivuriza, yavuze ko aba bagore umwe yitwa Diane undi akitwa Jeanette bakaba bakataguranye bikomeye bakoresheje inzembe aho umwe yahindangije undi isura ndetse arakatagura ku ivi ageza kuri ruseke .Undi na we bamukatagura ku ijosi ,bapfa umugabo, ndetse wahise unatabwa muri yombi nyuma yiyo mirwano.
Uyu niwe Diane
Abari bahari batangaje ko indaya yitwa Diane ariyo yafashe iya mbere ifata inzembe itatamura Jeannette kuko ariyo yari yizaniye umugabo gusa ahageze yikundira Jeannette, ibi byatumye bateranira Diane bashaka kumuniga nkuko yabyivugiye.Abibonye ngo yahise na we ashaka uko yitabara.
Jeannette yakomerekejwe mu isura bikomeye
Umuganga wakiriye iyi ndaya Jeannette yavuze ko yahageze amerewe nabi kubera ibikomere, bituma ndetse bagomba kwitabaza serumu kugirango abashe kumererwa neza.
Comments
0 comments