Amafoto mashya utabonye y'ubukwe bwa Meddy na Mimi – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Amerika, Ngabo medard uzwi nka Meddy yakoze ubukwe bwavugishije benshi  aho yiyemeje kubana akaramata na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi, bibera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba mu birori byari bibereye ijisho byabaye kuri uwo munsi.

Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n'ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

Hari kandi The Ben na King James baje kuririmbira abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda.

Hari kandi na Miss Grace Bahati n'abandi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Meddy yashyize hanze amafoto mashya abantu batabonye y'ubukwe bwe ubwo biteguraga kujya gusaba umukunzi we w'umunya-etiyopiya kazi.

Dore amafoto:

Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n'ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/amafoto-mashya-utabonye-yubukwe-bwa-meddy-na-mimi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)