AMAFOTO : Muri Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Perezida Macron mu karasisi kanogeye ijisho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Emmanuel Macron yageze ku kibuga cy'Indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy'indege i Kanombe, Perezida Emmanuel Macron yahise anakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame mu biryo bye muri Village Urugwiro.

Mu biro by'Umukuru w'Igihugu muri Village Urugwiro ku Kacyiru, hari hateganyijwe akarasisi kakozwe n'inzego z'umutekano z'u Rwanda zakiranye ubwuzu Perezida Emmanuel Macron muri uru ruzinduko rw'amateka.

Ni akarasisi kakozwe mu rurimi rw'Igifaransa ubwo izi nzego zahaga ikaze Perezida Emmanuel Macron.

Perezida Kagame Paul yahise atambagiza Emmanuel Macron yihera ijisho uburyo inzego z'Umutekano z'u Rwanda zihagaze bwuma, abakuru b'ibihugu byombi bahise bajya kuramutsa bamwe mu bayobozi bari mu matsinda ku mpande zombi.

Iki gikorwa cyahereye ku baherekeje Perezida Emmanuel Macron weretse Perezida Kagame aba bayobozi barimo Depite Hervé Berville ufite inkomo mu Rwanda wanahagarariye Perezida macron mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame na we yahise ajya kwereka Perezida Emmanuel Macron abayobozi mu Rwanda barimo abo muri Guverinoma y'u Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/AMAFOTO-Muri-Village-Urugwiro-Perezida-Kagame-yakiriye-Perezida-Macron-mu-karasisi-kanogeye-ijisho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)