AMAFOTO : Perezida Kagame na Madamu barebye Final ya BAL yegukanywe na Zamalek #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande z'amakipe yombim aho US Monastir yahabwaga amahirwe menshi kurusha Zamalek kubera uburyo iriya kipe yo muri Tunisia yigaragaje mu mikino yabanje.

Amakipe yombi yatangiye ahatana ndetse asa nk'aringaniye mu bitego, agace ka mbere k'umukino karangiye US Monastir iyoboye ifite amanota 22-17.

Naho agace ka kabiri ari na ko karangije igice cya mbere cy'umukino, karangiye Zamalek yigaranzuye US Monastir kuko bagiye kuruhuka ifite amanota 44-42.

Agace ka gatatu, Zamalek yakomeje kuyobora uyu mukino kuko karangiye ifite amanota 55-51, umukino uza no kurangira iyi kipe yo mu misiri ikiwuyoboye aho yari ifite amanota 68-56 ihita yegukana iri rushanwa ryari ribaye bwa mbere rikabera mu Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Perezida-Kagame-na-Madamu-barebye-Final-ya-BAL-yegukanywe-na-Zamalek

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)