AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye ageze muri Kenya…Yagiye muri Kenya Airways #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, byabyutse bitangaza ko Perezida Ndayishimiye Evariste uyu munsi yerecyeza muri Kenya, mu masaaha y'agasusuruko byatangaje ko yageze muri Kenya.

Ubutumwa banyujije kuri Twitter y'ibiro by'Umukuru w'Igihugu, buvuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu Angeline Ndayishimiye yageze ku kibuga cy'indege cya Kisumu muri Kenya.

Kuri kiriya kibuga mpuzamahanga cya Kisumu, Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Ambasaderi Rachelle Omamo.

Amafoto aherekeje buriya butumwa, agaragaza Perezida Ndayishimiye yururuka indege ya Kenya Airways bigaragara ko ari yo yamujyanye.

Perezida Ndayishimiye uheruka muri Uganda ubwo yari yitabiriye irahira rya mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni, na bwo yagiye mu ndege ya sosiyete ya Uganda Airlines.

Bamwe bagiye bavuga ku kuba Ndayishimiye yaragiye mu ndeye ya Uganda Airlines, bavuga ko yabwiye Museveni ko natohereza indege ijya kumutwara atajya mu irahira rye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/AMAFOTO-Perezida-Ndayishimiye-ageze-muri-Kenya-Yagiye-muri-Kenya-Airways

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)