Impera z'icyumweru dushoje nibwo umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye kubana akaramata na Ifashabayo Dejoie nyuma y'amezi atatu habayeho umuhango wo gusaba no kugwa wabaye muri Gashyantare 2021.
Ibirori byo gusezerana imbere y'Imana byabaye ku wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021, ni ibirori byabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly ruzwi nka CLA, ni ibirori kandi byitabiriwe n'abantu bake bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo z'umuco nyarwanda ndetse n'izubaka sosiyete aherutse gushyira hanze indirimbo yise Umutima w'u Rwanda ikaba irimo ubutumwa bw'ibanze ku kudacika intege no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.
The post AMAFOTO â" Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y'Imana na Ifashabayo Dejoie appeared first on RUSHYASHYA.