Ubu bukwe bwa Holybeat na Annette Tahan bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize ubwo bombi basezeranaga mu rusengero muri Paruwasi Gatulika ya Regina Pacis.
Basezeranye nyuma y'amezi atandatu bamaze bakundana dore ko bahuriye mu Rwanda ubwo uriya mukobwa wo muri Israel yari yaje mu Rwanda mu bikorwa by'ubukerarugendo bagahura ubundi bagahuza.
Producer Holybeat atangaza ko uriya mukobwa bahuje byinshi kuko ubwo baganiraga bumvaga bafite icyerekezo kimwe ikindi kandi akaba amushyigikira muri byinshi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Producer Holybeat yashimiye abamushyigikiye by'umwihariko abarimo Hon Bazivamo Christophe akaba Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.
Hon Bazivamo Christophe usanzwe ari na Vice Chairman wa FPR-Inkotanyi, ni umwe mu batashye ubu bukwe bwa Producer Holybeat.
UKWEZI.RW