Kimwe mu bintu u Rwanda rumaze kumenywaho, ni uburanga bw'abari n'abategarugori baruvukamo. Babaye ibirangirire n'ikimenyimenyi iyo hagize nk'umunyamahanga ubazwa icyo azi ku rw'imisozi igihumbi, ntiyabura kukubwira abakobwa beza Imana yarwihereye.
Abanyarwandakazi bazwi ho uburanga karemano, atari bimwe byateye ubu byo kwihinduranya ugasanga umuntu afite ibice by'umubiri bigera iriya kandi atari byo yavukanye.
Mu bikorwa binyuranye, ubu bwiza bugaragiwe n'ubwenge n'ubushobozi, bufasha izi nkumi mu kazi ka buri munsi. Iyo bigeze mu bikorwa mpuzamahanga nka Tour du Rwanda, bamwe muri bakobwa baritabazwa kuko baba bizeweho ubumenyi buzatuma imigendekere myiza yaryo iba nta makemwa.
Muri iri rushanwa, ubasanga cyane mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa, aho ibigo by'ubucuruzi biba byabiyambaje ku ikubitiro ngo rubanda bamenye ibyo bikora.
Ni ko n'uyu mwaka bimeze, kuko hafi sosiyete zose ziri kwamamaza muri Tour du Rwanda uyu mwaka, zifite abakobwa beza bazifasha kumenyekanisha ibyo zikora.
Abanyamakuru bafotoye izi nkumi z'ikimero ziba zihagaze mu mpande z'umuhanda zamamaza ibikorwa bitandukanye by'abaterankunga b'iri rushanwa.
Miss Naomi nishimwe nawe ari kugaragara muri tour du Rwanda
Inkumi z'ikimero kiza ziri mu biryoshya Tour du Rwanda.
src:igihe
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/amafoto-yinkumi-zikimero-kiza-zaherekeje-tour-du-rwanda/