Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro wasifuwe na Ishimwe Claude uzwi nka Cyucyuri, nk'ibisanzwe nta bafana bemerewe kwinjira uretse abanyamakuru n'abandi bemewe bari mu kazi.
Iminota 45 y'igice cya mbere ntiyigeze igaragaramo amahirwe menshi yo gutsinda ibitego, kuko umupira wakiniwe cyane mu kibuga hagati.
Umukino watangijwe na Gasogi United, yatangiye ubona ifite gahunda yo gukina imipira miremire, ariko bidatize ku munota wa 4, 5 rutahizamu wa Rayon Sports Drissa Dagnogo yatsinze ibitego ariko umusifuzi avuga ko yasifuye mbere ko yaraririye, arabyanga.
Igice cya mbere cyabonetsemo koruneri 4 harimo imwe ya Gasogi yateye ku munota wa 10 n'eshatu za Rayon Sports zabonetse ku munota wa 12' 16' na 30' gusa zose nta musaruro zigeze zitanga.
Raayon Sports nk'ikipe nkuru yanyuzagamo igatindana umupira ndetse ikanagerageza kugera imbere y'izamu ryari ririnzwe na Cyuzuzo Gael, ishaka kurema uburyo bwatanga igitego ariko bikanga.
Manace Mutatu wakinaga ku ruhande rw'iburyo asatira ku ikipe ya Rayon Sports, yagoye cyane Gasogi yahozemo, aho yagiye ahindura imipira imbere y'izamu rya Gasogi ariko Dagnogo ntayibyaze umusaruro.
Ku munota wa 32 Gasogi United yahushije uburyo bwari kuvama igitego ku mupira watewe Iradukunda Bertrand ugarurwa n'igiti cy'izamu.
Ku munota wa 35 nyuma yuko Dagnogo yari amaze guhusha igitego ku mupira yari ahawe na Mutatu, muri ako kavuyo kabereye imbere y'izamu rya Gasogi, byaviriyemo ikarita y'umuhondo Nishimwe Blaise wakoreye ikosa umukinnyi wa Gasogi.
Cyuzuzo Gael yatabaye Gasogi ku munota wa 43 ku ishoti rikomeye ryatewe na Mutatu wari uherejwe umupira na Dagnogo, Gael arasimbuka awushyira muri koruneri.
Iminota 45 yarangiye umusifuzi yongeraho umunota umwe, ntihagira impinduka zibaho amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports yagaragazaga inyota y'igitego, aho umutoza Bukasa yakuyemo Dagnogo ashyiramo Sugira Ernest, Cyiza Hussein aha umwanya Sekamana Maxime.
Ku munota wa 58' Manace Mutatu yahushije uburyo bw'igitego bwabazwe nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Gasogi ariko ateye umupira uca hejuru y'izamu.
Ku munota wa 61 Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bw'igitego ku mupira watewe na Maxime Sekamana ugarurwa n'umukinnyi wari uhagaze mu izamu mu gihe umunyezamu yari yamaze kuryama hasi.
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Gasogi yari yasubiye inyuma kugarira, byagiye biviramo abakinnyi gukora amakosa arimo Coup Franc na za koruneri.
Ku munota wa 77 umunya-Liberia Herron yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Manace Mutatu mu kibuga hagati.
Nyuma y'umunota umwe, Muhire Kevin nawe yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo kugarura umupira n'ukuboko.
Ku munota 82 Muhire Kevin yasohotse mu kibuga, aha umwanya Niyonkuru Sadjat.
Rayon Sports yakinnye igice cya kabiri ihiga igitego mu buryo bwose bushoboka, igerageza gukina neza ariko Gasogi United yugarira neza yihagararaho iminota 90 irangira itinjijwe igitego n'ubwo nayo ntacyo yinjije.
Umusifuzi Ishimwe Claude yongeyeho iminota ine yatumye Rayon Sports ibona intsinzi ku mupira wari uvuye muri koruneri, ufatwa na Manace Mutatu awusunikira Sugira Ernest atsinda igitego cyahaye ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports kibabaza aba Gasogi Unied bitewe n'amagambo aba yabanjirije umukino.
Rayon Sports na Rutsiro FC nizo kipe zabonye amanota atatu ku munsi wa mbere mu itsinda B nyuma yo gutsinda imikino yazo, dore ko Ku wa gatandatu Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.
Gasogi United XI: Cyuzuzo Gael, Kazindu Guy, Ndabarasa Tresor, Yamini Salum, Rugangazi Prosper, Kaneza Augustin, Tuyisenge Hakim, Ndikumana Tresor, Iradukunda Jean Bertrand, Herron Scarla na Kikoyo Hassan
Rayon Sports XI: Kwizera Olivier, Rugwiro Herve, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Niyibizi Emmanuel, Nshimiyimana Amran, Muhire Kevin, Nishimwe Blaise, Idrissa Dagnogo, Ciza Hussein na Manace Mutatu Mbendi.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Sugira Ernest