Amahindure ya Nyiragongo yangije hegitari eshatu mu Rwanda -

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga kuruka mu 2002.

Iruka ry’iki kirunga ryangije byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y’iki kirunga aho cyarukaga kigana.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye RBA ko iki kirunga cyanangije hegitari eshatu z’ubutaka bwo guhingaho mu Rwanda. Ubutaka bwangijwe n’iruka ry’iki kirunga ni ubwo mu Kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Nshimiyimana Albert yabwiye IGIHE ko batangiye kubona ko ibyo iki kirunga cyarutse byageze mu mirima yabo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

Ati “Ibi bintu twabibonye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice. Twagiye kubona, tubona biturutse ruguru, natwe twabirebaga turi mu misozi. Byirukankaga cyane byagendaga nk’ibikoma.”

Yakomeje avuga ko ibyo iki kirunga cyarutse byangije imyaka yabo, ngo ndetse kubera ubwoba bahise bahungira ku musozi wa Rubavu.

Ati “Muri iyi mirima yacu hari hahinzemo ibijumba n’ibishyimbo ariko byose byagendeyemo. Tukimara kubibona twahunze turara ku musozi wa Rubavu, no muri iriya misozi yindi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hatakwemezwa neza ko iki kirunga cyarangije kuruka, avuga ko barakomeza gukorana n’abahanga ndetse no kureba uburyo abo cyagizeho ingaruka bakomeza gufashwa.

Ati “Ku bijyanye n’ibirunga abahanga muri ibyo nibo bashobora kumenya niba cyarangije kuruka cyangwa se niba nta zindi ngaruka zishobora kuziramo nyuma ariko twe icyo tureba hano mu gihugu ni ugukomeza kwitegura ku buryo biramutse bibaye ngombwa ko twakira abandi nabo twabakira.”

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri aka gace ku gicamutsi cyo kuri iki Cyumweru, yasanze hari ibice by’iyi mirima bigicumbamo umwotsi.

Gusa nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka, aheraho asaba abatuye Umujyi wa Rubavu w’uwa Goma gukomeza kuba maso.

Ibikoma byarutswe n'iki kirunga byangije imirima y'abaturage mu Karere ka Rubavu
Zimwe mu nsina zahiye n'imyaka irarengerwa
Byageze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu mirima y'aba baturage hakigaragara umwotsi
Bamwe mu baturage bagiye gutora ibi bikoma byari byamaze kuma byavuyemo amakoro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)