Amashimwe ya Gracious Gra3ce washyize ahagaragara amashusho ye ya mbere y'indirimbo ihimbaza Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Marie Grâce Imanariyo wamenyekanye ku mazina y'ubuhanzi nka " Gracious Gra3ce ", akaba ari umuhanzikazi w'umunyarwanda uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yiga, kuri ubu yashyize ahagaragara indirimbo " Dusukeho Umwuka " yakoreye n'amashusho ndetse akaba ariyo mashusho ya mbere y'indirimbo uyu muhanzikazi ashyize ahagaragara. Ibi ni bimwe mu mashimwe Gra3ce afitiye Imana kuko ariyo yamushoboje kubigeraho.

Gracious Gra3ce

Mu kiganiro Gracious Gra3ce (wamenyekanye mu ndirimbo nka Wa Musozi, No other God, Uwo Kwizerwa na Niduhumure) yagiranye na YEGOB yavuze amashimwe menshi afitiye Imana yo yamushoboje gukora amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya yise Dusukeho Umwuka ndetse anashimira abantu batandukanye bamufashije mu gutunganya iyi ndirimbo. Yagize ati " Mu by'ukuri ndashima Imana yamfashije gukora video ya Dusukeho Umwuka. Nahoraga nifuza kuzakora video, Imana yabigenje neza birakunda. Ubutumwa nagenera abantu bose ni ukubibutsa ko ku giti cyacu ntacyo twakwishoboza ariko turi kumwe n'Imana ndetse na Mwuka Wera ibintu byose birashoboka. Ndashishikariza abantu gukomeza gusharinga iyi ndirimbo, kuyihereza abantu batandukanye no gukomeza kunshyigikira mu masengesho. Ndashimira buri muntu wese wangaragarije support no kunshyigikira mu buryo butandukanye: producer wanjye, videographer, video editor, abamfashije behind the scenes, aba vocal, background vocalists. Imana ibahe umugisha ".

Gracious Gra3ce, ukoresha amazina ya @gracious_gra3ce kuri instagram, yongeyeho ko iyi ndirimbo ye nshya ( Dusukeho Umwuka) igaragara kuri platforms zose zishyirwaho indirimbo nka YouTube, Deezer, Amazon Music, Spotify, Apple Music n'izindi ku buryo buri wese uyishaka yayibona ndetse akabasha no kuyisangiza abandi.

Mu gusoza, Gracious Gra3ce yavuze ko hari hashize imyaka ibiri adashyira ahagaragara indirimbo kubera impamvu zitandukanye zirimo n'amasomo ye gusa yavuze ko afite indirimbo nyinshi ndetse arimo no gupanga kugirango nazo azibagezeho vuba.

Gracious Gra3ce

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO DUSUKEHO UMWUKA YA GRACIOUS GRA3CE:

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/amashimwe-ya-gracious-gra3ce-washyize-ahagaragara-amashusho-ye-ya-mbere-yindirimbo-ihimbaza-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)