Amatariki n’ibikorwa bya Perezida Macron i Kigali -

webrwanda
0

Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bari gutegura uruzinduko rwe mu Rwanda, ni uko Macron azagera i Kigali ku wa 27 Gicurasi, akahava ku wa 28 Gicurasi, hazaba ari ku wa Gatanu.

Mu ruzinduko rwe, igikorwa cya mbere azagirira mu Rwanda ni ugusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hanyuma atahe Centre Culturel Francophone.

Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ashobora kugirana n’ikiganiro n’abanyamakuru gusa byo ntabwo turabimenya neza.”

Nibwo bwa mbere Macron azaba agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihugu cy’i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Centre Culturel Francophone izafungurwa na Macron, ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

Giha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa n’abanyabugeni b’abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

Kizaba gisimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais yari iherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Yafunzwe inasenywa mu 2014 n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n’imyubakire ihagenewe.

Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

Macron asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi biri mu rugendo rushya rugamije kuzahura umubano nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

U Bufaransa bwari bwarinangiye kwemera uruhare rwabwo, gusa raporo iheruka ya Komisiyo yitiriwe Duclert yashushe n’ishyira ibintu mu buryo.

Macron yakunze kugaragaza ko ashaka gutsura umubano mushya n’u Rwanda kuva yajya ku butegetsi. Na Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko imiyoborere ya Macron itanga icyizere mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ku wa 7 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yari yagiranye ibiganiro na Franck Paris, Umujyanama wa Perezida Macron kuri Afurika.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba, Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa warukandagiyemo ni Nicolas Sarkozy wahageze ku wa 25 Gashyantare 2010.

Icyo gihe yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, agirana ibiganiro na Perezida Kagame nyuma anaganira n’abanyamakuru aho yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

Undi waherukaga mu Rwanda, hari mbere ya Jenoside. Ku wa 11 Ukuboza 1984 Juvénal Habyarimana wari Perezida icyo gihe, yakiriye François Mitterrand wari inshuti ye magara.

Kuva Macron yayobora u Bufaransa, umubano w'igihugu cye n'u Rwanda warahindutse mu buryo bugaragara
Sarkozy ubwo yageraga i Kigali mu 2010 mu ruzinduko rwa mbere rwa Perezida w'u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Centre Culturel Francophone yamaze kuzura, ubu irakoreshwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)