Amayobera ku irengero rya Cassien Ntamuhanga; Abo mu ihuriro yashinze batangiye kubogoza -

webrwanda
0

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yatangiye kuvugwa ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi, gusa kuva icyo gihe nta rwego na rumwe yaba urwo mu Rwanda no muri Mozambique rwigeze ruvuga kuri aya makuru ngo rubyemeze cyangwa se rubihakane.

N’abantu b’ingeri zitandukanye baganiriye na IGIHE, bose bagaragazaga ko iyi nkuru nabo bayumvise ku mbuga nkoranyambaga, ko batarasobanukirwa ibyayo neza.

Benshi bacyumva inkuru y’uko yaba yatawe muri yombi, bahise bakubita agatima ku buryo Nsabimana Callixte uzwi nka “Sankara” yageze mu Rwanda avanywe mu Birwa bya Comores. Usibye uyu kandi, benshi bibuka uko abandi nka LaForge Bazeye, Lt Col Abega ba FDLR, Maj Mudathiru n’abandi benshi basanzwe barigize inyeshyamba zirwanya Leta bisanze i Kigali mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Iyi nkuru yongewemo umunyu n’umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Mozambique, dore ko mu mpera za Mata, Perezida Filipe Jacinto Nyusi yari i Kigali akagirana ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku mutekano.

Ibintu byongeye gufata indi ntera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo Umutwe w’Abaryankuna Ntamuhanga yari yarashinze agitoroka gereza, wo ubwawo wahamije ko yafashwe.

Mu butumwa washyize ku rukuta rwa Facebook wagize uti “Banyarwanda Banyarwandakazi, nk’uko mumaze iminsi mubibona ku mbuga, Umuryankuna w’umushumi Cassien Ntamuhanga yafatiwe muri Mozambique ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi, tukaba twarabaye turetse kugira icyo dutangaza tutarabona amakuru y’imvaho ku mpamvu yafashwe n’uwamufashe.”

Bakomeje bavuga ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare mu ifatwa rye. Iryo tangazo risaba abamuzi kumutabariza ngo atajyanwa i Kigali kuko ari impunzi, mu gihe bizwi neza ko yatorotse igihano yahawe kitararangira, ni ukuvuga ko mu mategeko agifatwa nk’umunyabyaha watorotse.

Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba. Ni dosiye yari ahuriyemo n’umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuriye muri kasho mu 2020.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ntamuhanga yakatiwe adahari igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba mu mugambi wo gutera ahantu hatandukanye ibisasu, yari afatanyije n’itsinda ririmo umunyamakuru Phocas Ndayizera.

Mozambique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bibarizwamo Abanyarwanda benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bacyihishahisha ubutabera.

Byorohera abafite ibyo bakekwaho mu Rwanda kuhihisha akenshi bitwikiriye umutaka w’uko batavuga rumwe na Leta.

Abo bakekwaho uruhare muri Jenoside kandi bavugwa mu bikorwa bigamije kwikiza abanyarwanda baba muri icyo gihugu bakorana na Guverinoma y’u Rwanda, babashinja ko bagiye kubatata.

Ibyo byigaragaje muri Kanama 2019 ubwo Louis Baziga wari ukuriye diaspora nyarwanda yicwaga arashwe mu Murwa Mukuru Maputo.

Mu 2018 u Rwanda rwafunguye bwa mbere Ambasade yarwo muri Mozambique. Iki gihugu bivugwa ko gituwemo n’Abanyarwanda basaga ibihumbi bitanu.

Mu gihe inkuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yaba impamo, byakongera gushimangira ukurindimuka kw’abarwanya Leta n’ubusanzwe bageze ku buce. Byanongera kubahindisha umushyitsi nyuma y’amezi macye Paul Rusesabagina atawe muri yombi na RIB mu buryo busa n’ubumenyerewe muri film za Hollywood.

Guhinda umushyitsi kw’abatavuga rumwe na Leta gukunze kugaragarira mu byo bandika ku mbuga nkoranyambaga kwatumye bamwe usanga bataka ko telefoni zabo zumvirizwa na Leta y’u Rwanda iyo yose aho baba mu mahanga, ku buryo baba bumva ko imigambi yabo yose izwi umwe ku wundi kandi yitegerezwa n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda.

Hashize iminsi bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yafatiwe muri Mozambique



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)