Ibi Ambasaderi Dr Ron Adam yabigarutseho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021 ubwo Mount Kenya University yibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuhango wari wahurijwe hamwe no kugaragaza umushinga wiswe 'Renewed Memory' ugamije kurwanya ikibi gikorerwa ikiremwamuntu biciye mu gukora amashusho y'ubuhamya bw'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Jenoside yakorewe Abayahudi.
Ambasaderi Adam yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba umusingi mu kurwanya abagipfobya Jenoside, ashima abagize iki gitekerezo cyo gushyiraho umushinga ugamije kubika ubuhamya bw'ibyabaye.
Yagize ati 'Ivangura, iteshagaciro no gushaka gutsemba ubwoko runaka, ni inkuru ijya kuba imwe. Ibyabaye mu Rwanda no muri Israel, ni iby'agaciro kuvuga ibyabaye, kubisangiza abandi biciye mu buhamya buhari bw'ibyabaye, ndashima iki gitekerezo cyatangijwe cyo kubika ubu buhamya mu rwego rwo kubusangiza abandi, kubika aya makuru bizafasha mu kuyabona kubayakeneye, aya makuru azafasha mu kwigisha abandi bagipfobya."
'Dufite gutangira kwandika inkuru zacu, ni ingenzi kuko bizafasha kubika ya makuru, tuzarwanya abahakana n'abapfobya mu kugaragaza ibyabaye, tugaragaza ubuhamya bw'abarokotse'.
Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango harimo Karasira Venuste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wavuze ko biteye agahinda kuba hari abavuga ko imbarutso ya Jenoside yabaye ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana.
Karasira yasangije abari bitabiriye uyu muhango ubuhamya bw'uburyo Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zabataye muri ETO -Kicukiro mu gihe bari bizeye ko zizabarinda.
Ati 'Tariki ya 7 Mata 1994 indege imaze guhanurwa twahungiye muri ETO Kicukiro twizeye ubutabazi kuko hari ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, ariko ibyo twari twiteze sibyo twabonye kuko nyuma y'iminsi itatu baradusize barigendera, twari twahahungiye turi benshi, tariki ya 11 Mata twarahavuye ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zimaze kudusiga. Mbifata nko gutsindwa kw'amahanga."
Bimenyimana Valens wari uhagarariye Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, yasobanuye uburyo Jenoside itegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa. Yavuze ko bica mu gutesha agaciro ubwoko bumwe, nk'aho Abatutsi bitwaga inyenzi, inzoka n'ibindi.
Ibi ngo iyo bivuyeho hajyaho kuyitegura no kuyumvisha abantu, bigakurikirwa no kuyishyira mu bikorwa hagaheruka kuyipfobya no kuyihakana.
Ati 'Abapfobya bavuga ko habaye Jenoside ebyiri, ibi si ukuri kuko Perezida w'u Bufaransa ejo yavuze ikintu cyiza, aho yavuze ko Jenoside ari ikintu ndengakamere nta kintu na kimwe gikwiye kugereranywa nayo, hari abavuga ko habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Congo, ibyo sibyo.'
Yasabye ko abanyeshuri basoza kaminuza bazajya bafashwa bakandika ku mateka ya Jenoside yaranze u Rwanda.
Ati "Kaminuza ni urumuri rwa rubanda, dukwiye rero gufasha abanyeshuri ba Kaminuza mu gihe basoza amasomo yabo bakajya bandika amateka y'ukuri mu rwego rwo guhangana n'abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Muri uyu muhango kandi hanamuritswe umushinga uhuriza hamwe abanyeshuri 25 biga itumanaho, aho bazakora video zizafasha mu kubika amateka n'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umushinga uterwa inkunga na Ambasade ya Israel ku bufatanye na Kaminuza ya Mount Kenya.
Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam yanashyikirije impamyabushobozi 'certificate' abanyeshuri bari muri uyu mushinga uzashyira video ya mbere hanze mu minsi mike iri imbere.