Yabigaragaje mu nkuru ndende yanditse mu kinyamakuru The National Interest gikorera muri Amerika, aho yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu myaka 27 rumaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagarutse ku rugendo rutoroshye yakoranye n’ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rubavu kari mu Burengerazuba bw’u Rwanda hafi y’umupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakabona umwotsi uturuka muri Parike y’Igihugu ya Virunga ku ruhande rwa Congo, ahari hakambitse inyeshyamba za FDLR.
Michael Rubin yavuze ko yahuye n’abaturage bagizweho ingaruka n’igitero cya FDLR yagabye mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda mu mwaka wa 2018, cyahitanye abagera kuri 14, abandi 18 bagakomereka mu ijoro rimwe.
Yagaragaje ukuntu uyu mutwe n’indi yitwaje intwaro ikambitse muri pariki y’igihugu ya Virunga yazengereje abaturage ba Congo ibaka imisoro mu buryo butemewe n’amategeko, ikica inyamaswa ziri muri iyo pariki, igateza umutekano muke bigatuma ubukerarugendo muri iyo pariki bugabanuka, kandi bugira akamaro ku bukungu bw’abayituriye.
Rubin watanze amasomo ku basirikare bakuru ba Amerika mbere y’uko bajyana ingabo mu ntambara ya Iraq na Afghanistan, yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika bwarandura burundu imitwe y’iterabwoba imaze imyaka irenga 20 yarajujubije abaturage, ikaba ikibazo ku iterambere rya Congo no k’u Rwanda cyane ko FDLR igizwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside mu 1994.
Yavuze ko haramutse hakoreshejwe camera zirimo utwuma tubasha kubona imbunda cyangwa ibindi bikoresho bidasanzwe byifashishwa n’izo nyeshyamba, zigashyirwa mu duce zikunda kwibasira, hajya hakumirwa icyaha kitaraba abo barwanyi bagafatwa bataratera abaturage.
Rubin yagaragaje ko ikoranabuhanga ryo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) zirimo camera, byafasha gutahura ahakambitse inyeshyamba hirya no hino muri Congo n’ingendo zose zikora bityo zikarandurwa burundu.
Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihaye ubufasha u Rwanda [rusanzwe rufite izi drones na camera ahantu hatadukanye] intambara zitarangira ziterwa n’izi nyeshyamba zashyirwaho akadomo.
Michael Rubin ni inarararibonye akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’imitwe y’iterabwoba, ndetse mu 2017, Leta ya Turukiya yashyizeho igihembo cya ibihumbi 800$, kugira ngo Rubin ajye gufasha iyo Leta guhangana n’ibibazo by’iyo mitwe.
Yanabaye umukozi muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, Ashinzwe Ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati.