Amerika yahaye u Rwanda imashini ifasha abaganga kuvura COVID-19 -

webrwanda
0

Mu itangazo Ambasade ya Amerika mu Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Gicurasi 202, yavuze ko iyo mashini igendanwa ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw, izatanga ubufasha bwihuse mu kongera ubushobozi bw’ibitaro bwo gusuzuma no kuvura abarwayi ba COVID-19, muri ibi bihe Akarere ka Karongi gakomeje guhangana n’icyorezo.

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, wari uyoboye itsinda ryajyanye iyo mashini i Karongi yavuze ko ubufatanye bw’icyo gihugu n’u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi.

Yagize ati “Amerika n’u Rwanda bifite ubufatanye bukomeye mu bikorwa bijyanye n’ubuzima rusange kandi bufasha mu gukiza ubuzima bwa benshi; tukaba twizera ko iyi mashini igezweho izifashishwa aho ikenewe cyane hose.”

Byitezwe ko iyo mashini izafasha Ishami rishinzwe abarwayi b’indembe (ICU) kuri ibyo bitaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukankusi Vestine, yavuze ko iyo mashini izafasha kurushaho mu kunoza serivisi z’ubuzima ku batuye mu Ntara y’Uburengerazuba bose.

Ati “Twishimiye cyane kwakira iyi mashine ya X-ray ivuye muri Ambasade ya Amerika. Izafasha ibitaro bya Kibuye gutanga serivisi z’ubuzima zinoze kurushaho ku barwayi bo mu Ntara y’Uburengerazuba bose.”

Usibye gufasha gusuzuma abarwayi ba COVID-19, X-ray izanafasha mu gusuzuma izindi ndwara z’ubuhumekero no kugeza ubufasha ku barwayi barembye mu gihe gikwiriye.

Hatangajwe ko ari iya mbere ije ikaba izakurikirwa n’izindi zizahabwa ibitaro bitandukanye mu Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, binyujijwe mu Kigo cya Gisirikare cya Amerika gikorera muri Afrika (AFRICOM), ku bufatanye n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubutabazi (US OHDACA).

Nyuma yo gutanga imashini Ambasaderi Vrooman yanajyanye n’abahagarariye ibigo nderabuzima n’ubuyobozi bw’ibanze gusura inyubako nshya yakiririrwamo indembe ku bitaro bya Kibuye.

Uretse iyi mashini yatanzwe, Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyateye inkunga ibitaro bya Rwamagana, Kibungo na Nyagatare mu kurwanya COVID-19 kinatanga imashini zongerera abarwayi umwuka ku bitaro bya Kibuye.

Ni ibikorwa byose biva mu nkunga yatanzwe umwaka ushize ya miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Imashini yatanzwe uyu munsi ni imwe mu nkunga Leta ya Amerika yahaye u Rwanda irenga miliyari 17 Frw yashowe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.

Iyi nkunga yafashije kandi kubaka ubukarabiro bw’intoki hirya no hino mu gihugu, ifasha mu itumanaho rusange rikangurira abaturage kwirinda COVID-19, guhugura abakozi, gukurikirana abarwayi, ibikoresho byo muri laboratwari; imashini zongerera abarwayi umwuka, izifashishwa mu gukurikirana abarwayi, ibitanda by’abarwayi, kubaka ibyumba bifasha indembe, ibikoresho bifasha mu kwirinda indwara zandura, imiti, amasabune n’ibikoresho birinda abaganga n’abaforomo kwandura.

Imashini yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko ubufatanye bw’icyo gihugu n’u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)