Habakwizera w’imyaka 39 yafashwe ku wa 25 Gicurasi 2021. Abana aregwa gukubita barimo ufite imyaka 12 n’uwa 14, bigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
RIB itangaza ko icyaha cyabereye ku Kigo cy’amashuri cya Group Scholaire St. André giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Mumena, Umudugudu wa Mumena ku wa 22 Gicurasi 2021.
Habakwizera wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu butumwa bwa RIB yibukije abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese uhohotera abana.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.