Anne-Lise wayoboye Amavubi ajya muri CHAN n'abandi babiri baravugwaho guhombya FERWAFA Miliyoni 1$ #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu ibaruwa yanditswe n'umwe mu banyamuryango b'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) witwa Hunde Rubegesa Walter abinyujije muri bagenzi be bagize Inteko Rusange y'iri shyirahamwe.

Abo ba komiseri basabiwe kwirukanwa burundu na FERWAFA, ni Komiseri Ushinzwe umutungo muri FERWAFA, Kankindi Anne-Lise, Ushinzwe amategeko ari we Me Gusimiriza Hilary ndetse na Komiseri Ushinzwe iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga, Rwakunda Quinta.

Aba basaba ko bariya bakomiseri birukanwa, bavuka ko batumye FERWAFA ihomba 1,000,000 USD ubwo iri shyirahamwe ryasesaga amasezerao n'uwari umuterankunga mukuru waryo Azam TV.

Ikinyamakuru Funclub dukesha aya makuru, kivuga ko iriya baruwa igenda igaragaza uruhare rwa buri Komiseri muri bariya batatu basabirwa kwirukanwa na FERWAFA.

Iyi baruwa ivuga ko uriya muterankunga Azam TV yagombaga guha FERWAFA 2,300,000 USD ariko amasezerano aza guseswa hamaze gutangwa 1,350,000 USD.

Ni ukuvuga ko hari hasigaye 1,000,000 USD yagombaga gutangwa mu myaka y'imikino ya 2019-2020 n'uwa 2020-2021 (buri mwaka hari kujya hatangwa 500 000USD).

Iriya baruwa ivuga ko mu gusesa ariya masezerano nta munyamuryango wa FERWAFA wamenyeshejwe bigizwemo uruhare na bariya bakomiseri batatu.

Iyi baruwa igenda isobanura uruhare rwa buri Mukomiseri aho nko kuri Komiseri ushinzwe umutungo, Kankindi Anne-Lise ngo yagombaga kugira inama FERWAFA mu gushyira amasezerano mu bikorwa, kugira ngo umutungo abanyamuryango bari bayatezeho utabura.

Abanditse iriya baruwa bavuga ko Kankindi Anne-Lise atagize icyo akora kugira ngo aya masezerano adaseswa cyangwa ngo avugururwe mu nyungu za FERWAFA, n'abanyamuryango muri rusange.

Bavuga kandi ko Anne-Lise yagize uruhare ku kwima ijambo abanyamuryango mu nteko rusange iheruka ahubwo ngo akariha abo ashaka.

Kankindi Anne-Lise yagarutsweho cyane ubwo Ikipe y'Igihugu yavaga muri Cameroon muri CHAN aho bamwe mu banyamakuru bari bajyanye n'iyi kipe bamuvuzeho kubabangamira no kubitwaraho nabi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Anne-Lise-wayoboye-Amavubi-ajya-muri-CHAN-n-abandi-babiri-baravugwaho-guhombya-FERWAFA-Miliyoni-1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)