APR FC yanganyije na AS Kigali zihanganiye igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikintu cya mbere cyakomezaga uyu mukino, n'uko aya makipe ariyo ya mbere ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe hagendewe uko yitwaye mu mikino yatambutse ndetse hanashingiwe ku bakinnyi aya makipe afite.

APR FC itari ifitiwe icyizere n'abakunzi ba ruhago kubera ahanini abanyamahanga b'ikipe ya AS Kigali,yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yose yabonye, byatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu minota ibiri ya mbere y'umukino, ikipe ya AS Kigali niyoyihariye umupira cyane ariko APR FC yahise yinjira mu mukino irawuyobora ndetse mu kibuga hagati inaniza abarimo Pierrot,Zidane na Benedata Janvier.

APR FC yagumanye umupira cyane ariko abakinnyi bayo barimo Ruboneka Jean Bosco bagerageje amashoti ya kure ntibyakunda.

Ku munota wa 33 w'umukino, As Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Aboubacar Lawal ku mupira yahawe na Muhadjiri,acenga myugariro Manzi Thierry agwa hasi asigaragana n'izamu rirangaye ashyira umupira mu nshundura.Lawal yatsinze igitego cye cya 2 muri iyi shampiyona.

Umukino wahise uhindura isura,APR FC igerageza gushyira imipira imbere ngo ishake igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 45,APR FC yanyuze mu rihumye ba myugariro ba AS Kigali ubwo Imanishimwe Emmanuel yazamukanaga umupira awugeza mu rubuga rw'amahina hanyuma Byiringiro Lague awutera mu izamu yishyurira APR FC.Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Muri uyu mukino,nibwo bwa mbere kuva shampiyona yatangira, APR FC yabanjwe igitego ndetse ni nacyo gitego cya mbere APR FC yari itsinzwe mu gice cya 1 kuva iyi shampiyona yatangira.

Igice cya kabiri,APR FC yagitangiye ikomeza kurusha AS Kigali ari nako ininjiza mu kibuga ba rutahizamu barimo Yannick Bizimana,Anicet na Danny Usengimana ariko ntiyabashije kubona igitego.

AS Kigali ntiyigeze itera mu izamu mu gice cya kabiri cy'umukino kuko yagaragaje ko yashakaga inota rimwe muri uyu mukino ndetse ibigeraho kuko umukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1

Kugeza ubu, AS Kigali niyo ya mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona, aho ifite amanota 4 ndetse ikaba izigamye ibitego 2, naho APR FC yo ikaba nayo ifite amanota 4 ariko yo ikaba izigamye igitego 1.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

AS Kigali 1-1 APR FC
Espoir FC 2-2 Rutsiro FC
Gasogi United 2-2 Gorilla FC

Imikino ya tariki ya 27 Gicurasi 2021:

Police FC vs Marines FC (saa 12:30, Stade ya Bugesera)
Kiyovu Sport vs Mukura VS&L (Stade ya Mumena)
Musanze FC vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane)
Etincelles FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)
Rayon Sports FC vs Bugesera FC (15:30, Stade ya Bugesera)



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yanganyije-na-as-kigali-zihanganiye-igikombe-cya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)