APR FC yatsinze AS Muhanga, Kiyovu Sports yihaniza Rayon Sports Umunsi wa kabiri wa shampiyona(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona, aho amakipe ari guhatanira kwikura mu matsinda, APR FC yatsinze AS Muhanga, naho Ikipe ya Kiyovu Sports ikura amanota atatu kuri Rayon Sports bahora bahanganye.

Wari umukino wa Kabiri ku makipe yose aho buri kipe yaharaniraga intsinzi bitewe n'uko muri buri tsinda hahazamuka amakipe abiri ya mbere.

Umukino waberaga kuri Stade Amahoro watangiye ikipe ya Rayon Sports ishaka gutungurana dore ko byaje no kuyihira maze ku munota wa 4 Manasseh Mutatu atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira mwiza w'umuterekano nyuma y'uko abakinnyi ba Kiyovu SC bakiniye nabi Sugira Erneste.

Kiyovu Sports yakomeje guhatana cyane ishaka kwishyura igitego, ibintu byanaryoheje umukino bituma impande zombi ziharanira ko zabona igitego. Nyuma y'iminota itanu gusa Kiyovu Sports ibifashijwemo na Robert Sabba yaje kwishyura igitego bituma umukino urushaho kuryoha.

Amakipe yombi yakomeje kotsanya igitutu ariko uburyo bwinshi bwabonekaga ntibubyazwe umusaruro ku mpande zombi nk'aho ku ruhande rwa Kiyovu Sports ku munota wa 34 Nyirikindi Saleh yasigaranye n'umuzamu bikarangira umupira uwuteye inyuma.

Mu gice cya kabiri umukino watangiranye impinduka, Muhire Kevin asimburwa na Niyonkuru Sadjati bitewe n'imvune yagize yo mu ivi mu minota ya nyuma y'igice cya mbere ahita ajyanwa kwa muganga ngo hasuzumwe uburemere bwayo.

Kubwo kotsa igitutu, Kiyovu yaje kubona igitego cyatsinzwe na Armel Gislain kiba icya kabiri nyuma yo guhererekanya neza n'abakinnyi batandukanye bituma iyobora umukino.

Ku munota wa 70, Rayon Sports yari yakoze iyo bwabaga ngo ibone igitego cyo kwishyura, Drissa Dagnogo winjiye asimbuye Nshimiyimana Amran, yateretsemo igitego ku mupira wari utewe na Manasse Mutatu ku makosa yari yakozwe n'abakinnyi ba Kiyovu Sports.

Muri uyu mukino habonetsemo ikarita y'umutuku yeretswe Niyibizi Emmanuel nyuma y'amakosa yakoreye umukinnyi wa Kiyovu Sports washakaga gutsinda igitego.

Ku munota wa 88 Kiyovu Sports yashimangiye intsinzi ku gitego cyatsizwe kuri Penaliti yatewe na Bigirimana Abeddy nyuma y'amakosa yakozwe na Hervé Rugwiro kapiteni wa Rayon Sports.

Muri iri tsinda kandi Gasogi United yanganyije ubusa ku busa na Rutsiro FC iheruka gutsinda Kiyovu Sports. Bivuze ko kugeza ku munsi wa kabiri Rutsiro FC ariyo iyoboye iri tsinda n'amanota 4, Kiyovu Sports na Rayon Sports zifite amanota 3 naho Gasogi United ikagira inota rimwe.

Mu Istinda A : APR FC yahiriwe n'urugendo, Bugesera isuzugurwa na Gorilla

Mu itsinda rya mbere APR FC yanyagiye AS Muhanga kuri Stade yayo, ibitego bitatu kuri kimwe, ibitego bya APR FC icya mbere cyatsinzwe na Danny Usengimana kuri penaliti, Olivier Niyonzima Seif atsinda icya kabari ku mupira wari uturutse muri koruneri yatewe na Nsanzimfura Keddy wazonze cyane abakinnyi ba AS Muhanga ndetse arushaho kwigaragaza ko ari umukinnyi mwiza ku gutera imipira y'imiterekano.

Nyuma y'uko bavuye kuruhuka abasore ba APR FC batangiranye imbaraga bashaka kubona igitego biza no kubahira Bizimana Yannick wakiniye AS Muhanga yinjiza igitego cy'agashinguracumu.

Umutoza wa AS Muhanga, Nduwantare Ismael, yagerageje gukora impinduka mu kibuga biranga biba iby'ubusa, ariko umukino ugiye kurangira AS Muhanga yabonye igitego cyatsinzwe kuri Penaliti na Minani Paul Valerie.

Bugesera FC yatsinzwe umukino wa mbere wayo ibitego bitatu na Gorilla FC kuri bibiri, biha amahirwe ikipe ya Gorilla iherutse gutsindwa na APR FC dore ko muri iri tsinda yahise ifata umwanya wa Kabiri n'ubwo Bugesera na AS Muhanga zifite ikirarane kizabahuza.

Rayon Sport yatsinzwe  na  Kiyovu Sport

 

APR FC yanyagiye AS Muhanga kuri Stade yayo ibitego bitatu kuri kimwe

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/apr-fc-yatsinze-as-muhanga-kiyovu-sports-yihaniza-rayon-sports-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyonaamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)